Abagore n’abantu bafite ubumuga bo mu bavuga ko bigeze kubaho bahezwa ndetse ntibumvwe ariko bishimira intambwe imaze guterwa mu kubaha umwanya mu nzego zifata ibyemezo binyuze mu guhatana mu matora; nyuma y’imyaka batagira ijambo abandi bagakingiranwa mu ngo bazira ko bafite ubumuga.
Babigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Ukwakira 2026, ubwo bitabiraga amatora y’inzego z’ibanze ku rwego rw’Akagali, hatorwa ibyiciro bitandukanye birimo na Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abagore n’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga; ari nabwo bwa mbere abifite ubumuga batoye mu buro butaziguye.
Mu rwego rwo kongera uruhare rw’abafite ubumuga mu miyoborere y’Igihugu, Itegeko Nshinga rya 2003 ryateganyije ko mu Badepite 80 bagize Inteko Ishinga Amategeko, umwe agomba kuba ahagarariye abafite ubumuga.
Mu matora yabaye hagati ya tariki ya 29 Nzeri na 2 Ukwakira 2003, uwo mudepite yatoranyijwe n’akanama k’amatora kagizwe n’abahagarariye ibyiciro byihariye, kazwi nka mini-committees.
Ubu buryo bwagiye buhinduka uko amategeko yagiye avugururwa. Itegeko Nshinga ririho ubu riteganya ko Umudepite umwe uhagarariye abafite ubumuga atorwa n’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD).
Impinduka ikomeye yabaye mu Itegeko Nshinga rya 2003, ryashyizeho ihame ry’uko nibura 30% by’imyanya mu nzego zifata ibyemezo igomba kuba ari abagore.
Iryo tegeko kandi ryateganyije imyanya 24 yihariye y’abagore mu Badepite 80, batorwa n’inzego zihariye hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu.
Mu 2007, amategeko agenga imitwe ya politiki n’abanyapolitiki na yo yaravuguruwe, ashyiraho ko urutonde rw’abakandida imitwe ya politiki itanga mu matora rugomba kuba rurimo nibura 30% by’abagore.
Aho ni ho abafite ubumuga n’abagore bo mu Karere ka Bugesera bavuga ko batagihezwa kandi bashima umwanya Leta yabahaye mu kugaragaza ibitekerezo byabo no kwihitiramo abayobora.
Dusabimana Cécile, ufite ubumuga bw’ingingo, uba mu kigo cy’Umuryango w’Ababikira b’aba Hosipitaliyeri ba Mutagatifu Marita mu Murenge wa Nyamata yabwiye Imvaho Nshya ko abafite ubumuga bahuraga n’ikibazo cyo guhezwa n’imiryango yabo, ntibahabwe umwanya wo kwitabira ibikorwa bibera hanze, ariko ubu ashima ko bategwa amatwi ndetse bakagira uruhare mu miyoborere.
Ati: “Mbere wasangaga umuntu ufite ubumuga ahezwa mu nzu, akaba ari wa muntu uhora mu rugo, yewe n’abantu bo mu muryango we ntibamwiteho.
Ariko ubu nta hantu wajya gusaba serivisi ngo uyibure, bakwakira nk’abandi bantu bose kandi natwe turahagarariwe mu nzego zifata ibyemezo.”
Asaba ababyeyi bafite abana bafite ubumuga kudakomeza kubaha akato ahubwo bakabaha uburere n’amahirwe yo kwitabira ibikorwa bitandukanye nk’uko babikorera abandi bana.
Nirere Claudette wo mu Murenge wa Nyamata na we ufite ubumuga bw’ingingo ati: “Ibi ndabishima kuko hari benshi batageraga hanze kubera guhezwa bitewe n’ubumuga bwabo. Kuba natwe dutekerezwaho, tukaza hano kuri site tugatora abaduhagarariraq ndabyishimira kuko twahawe agaciro.”
Abagore na bo bishimira ko batagihezwa
Ku ruhande rw’abagore bavuga ko mu bihe byashize ijambo ryabo ritahabwaga agaciro nk’iry’abagabo ariko ubu bavuga rikumvikana.
Izabikora Francine, wo mu Murenge wa Ntarama, mu Kagali ka Kanzenze avuga ko abagore bafite uruhare mu gushaka umuti w’ibibazo bihari; bitandukanye n’uko byahoze aho ahanini abagabo ari bo bafataga ibyemezo.
Ati: “Umugore wa kera nta jambo yagiraga, no mu matora wasangaga nta cyizere bagirirwa ariko ubu dushima ko mu nzego zitandukanye no mu mirimo babonekamo.”
Uwimana Mariya wo mu Murenge wa Nyamata mu Kagari ka Nyamata na we yagize ati:” Umubyeyi yarahohoterwaga, ntahabwe aho avugira cyangwa uwo abwira ikibazo afite, ugasanga abagabo ari bo bihariye ijambo gusa ariko kuba dufite ibyiciro abagore birafasha kuko badufasha guhangana n’ibibazo duhura nabyo no gushaka ibisubizo.”
Imibare igaragaza ko mu matora y’Abadepite yo mu 2003, abagore babonye imyanya 39 kuri 80, bangana na 48,75%. Mu matora yo mu 2024, umubare wabo wageze kuri 51 muri 80, bangana na 63,8%, barimo 25 batowe mu matora rusange na 26 batowe mu buryo bwihariye.












Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE