Komisiyo y’Igihugu y’Amatora isaba indorerezi z’amatora kubahiriza amategeko, kutabogama no gukorera mu mucyo mu gihe zikurikirana ibikorwa by’amatora, kugira ngo ibyavuye mu matora bigirirwe icyizere.
Mu rwego rwo kwimakaza umuco wo kuyobora amatora mu mucyo no mu bwisanzure, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yakira indorerezi zo mu Rwanda no mu mahanga zifuza gukurikirana amatora no kureba uko ategurwa n’uko akorwa. NEC yatangiye ibikorwa byo kwakira indorerezi byatangiye ku wa 1 Ukwakira 2026, kizageza ku wa 22 Ukwakira.
Kuva tariki ya 10 kugeza ku ya 21 Ukwakira, NEC irimo kandidatire z’abifuza kujya mu Nama Njyanama z’Uturere na ho ku wa 26 Ukwakira hazemezwa kandi hatangazwe urutonde rw’agateganyo rw’abakandida, mu gihe urutonde rwa nyuma ruzatangazwa ku wa 30 Ukwakira.
Ku wa 24 Ukwakira ni bwo hazaba amatora ku rwego rw’Umudugudu aho hazatorwa Komite Nyobozi y’Umudugudu, Umujyanama uhagarariye Umudugudu mu Nama Njyanama y’Akagari, abakandida babiri b’abagore batorwamo abajyanama bangana na 30% by’abagize Inama Njyanama y’Akagari. Ni amatora azakomereza no mu zindi nzego kugera ku rwego rw’Igihugu.
Ibigenewe indorerezi
NEC ivuga ko Indorerezi z’amatora zigira uruhare rukomeye mu kunoza imigendekere yayo, guhera mu igenamigambi kugeza ku munsi nyirizina w’itora. Zifasha kandi gushimangira umucyo mu matora no gutuma abaturage n’abandi bafatanyabikorwa barushaho kuyagirira icyizere.
Kugira ngo uwo musanzu ugire akamaro, indorerezi zisabwa kurangwa n’imyitwarire myiza, kubahiriza inshingano zazo no gukora ibijyanye n’ububasha zahawe, kugira ngo ibyo zigaragaza bihabwe agaciro n’inzego zishinzwe amatora n’abandi bafatanyabikorwa.
Aho indorerezi zituruka
Indorerezi z’amatora zo mu Rwanda zishobora guturuka mu nzego za Leta, mu Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, mu miryango itari iya Leta ikorera mu gihugu no mu miryango ishingiye ku myemerere ifite ubuzimagatozi.
Amahame agenga indorerezi z’amatora
Indorerezi z’amatora zisabwa kumenya no kubahiriza amategeko y’u Rwanda muri rusange n’ay’amatora by’umwihariko, ndetse no kubaha abayobora amatora ku nzego zose.
Zigomba kandi kutabogama mu gihe zikurikirana ibikorwa by’amatora, kurangwa n’ukuri no gukorera mu mucyo, kumenya amateka n’imiterere by’u Rwanda no kubaha umuco nyarwanda n’Abanyarwanda.
Zibujijwe kwivanga mu bikorwa bidafitanye isano n’inshingano zazo zo gukurikirana amatora. Zifite kandi inshingano yo kugeza kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora raporo igaragaza uko amatora yagenze.
Uburenganzira bw’indorerezi z’amatora
Indorerezi z’amatora zifite uburenganzira bwo guhabwa ibyangombwa bizemerera gukurikirana amatora, igihe zabisabye kandi zujuje ibisabwa.
Zifite kandi uburenganzira bwo guhabwa inyandiko z’amategeko n’amabwiriza agenga amatora, kumenyeshwa aho ibikorwa byayo bikorerwa no koroherezwa kubona inyandiko zijyanye n’amatora.
Mu bindi zemererwa harimo kwakirwa neza no gusobanurirwa imigendekere y’amatora, gukurikirana ibikorwa by’amatora mu duce zemerewe gukoreramo, koroherezwa kubonana n’abashinzwe amatora no kumenyeshwa ibyavuye mu matora bimaze gutangazwa ku mugaragaro.
Ibibujijwe indorerezi z’amatora
Mu gihe zikurikirana amatora, indorerezi ntizemerewe kwivanga mu bikorwa byayo cyangwa kubangamira imigendekere myiza yayo.
Zibujijwe kwinjira mu bwihugiko bw’itora igihe amatora yatangiye, kwinjirana intwaro mu cyumba cy’itora no gukorera hanze y’ifasi zemerewe gukurikirana.
Ntizemerewe kandi gutanga amabwiriza ajyanye n’amatora, kwivanga mu bikorwa bidafitanye isano n’inshingano zazo, gutanga cyangwa kwakira ruswa n’impano mu gihe zikurikirana amatora.
Ikindi kibujijwe ni ugutangaza ibyavuye mu matora mbere y’uko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ibitangaza ku mugaragaro.
Uko raporo y’indorerezi z’amatora itegurwa
Mu gutegura raporo, indorerezi z’amatora zisabwa kuzirikana amateka y’u Rwanda, politiki rugenderaho, umuco w’abaturage, uburyo bw’amatora rwahisemo n’imiterere yayo.
Raporo zigomba kwandikwa mu buryo bwumvikana, hakoreshwa amagambo asobanutse kandi hirindwa imvugo ishobora gutera urujijo cyangwa amakimbirane.
Zigomba gushingira ku bikorwa bifatika no ku ngero zishobora kugenzurwa, aho gushingira ku byifuzo cyangwa ku mitekerereze bwite y’indorerezi.
Indorerezi zisabwa kandi kugaragaza ibyo ziboneye ubwazo, zikirinda kwandika amakuru zigiye zumva ku bandi nk’aho ari ibyo zigenzuye.
Raporo igomba kugaragaza ibyagenze neza, ibibazo cyangwa ibitagenda neza byagaragaye, ndetse n’inama z’ibyakorwa kugira ngo amatora azarusheho kunozwa, hashingiwe ku mategeko n’amahame mpuzamahanga agenga imiyoborere y’amatora.
Raporo y’indorerezi z’amatora igomba gushyikirizwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora bitarenze iminsi 60 uhereye igihe amatora arangiriye.





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE