Sudani: Abarenga 160 bishwe n’ibitero by’indege 

Sudani: Abarenga 160 bishwe n’ibitero by’indege 

Ibitero byikurikiranya by’indege zitagira abapilote (drones) byagabwe kuva mu mpera z’icyumweru gishize byibasiye uduce dutandukanye twa Sudani bimaze guhitana abarenga 160 nkuko umuryango Emergency Lawyers uharanira uburenganzira bwa muntu wabitangaje.

Kuri uyu wa 20 Ukwakira 2026, uyu muryango unakurikirana ihohoterwa rikorerwa abasivili mu ntambara yo muri Sudani, watangaje ko mu bo ibitero bya drone byahitanye i Khartoum ku wa 19 Ukwakira, harimo n’abana batatu.

Aljazeera yatangaje ko ibitero byashinjwe impande zombi zihanganye mu ntambara muri Sudani, zirimo umutwe witwaje intwaro wa Rapid Support Forces (RSF) n’ingabo za Leta zatangiye kurwana mu 2023.

Emergency Lawyers yamaganye ibyo bitero igaragaza ko ari ibyaha biri kwibasira inyokomuntu kandi byongera ubukana bw’ibibazo byo kubona ubutabazi muri Sudani.

Ku wa 19 Ukwakira 2026, Umuryango w’Abibumbye, (Loni) wamaganye ibyo bitero, ugaragaza ko uhangayikishijwe n’umubare w’abasivili n’abana bakomeje kuhasiga ubuzima.

Kuva muri Mata 2023, intambara yatangira imaze guhitana abantu 59 000 mu gihe Loni ivuga ko abantu bagera kuri miliyoni 13 bamaze kuva mu byabo, abarenga miliyoni 33 barimo abana barenga miliyoni 17  bakeneye ubufasha bwihutirwa burimo n’ibiribwa, mu gihe abagera ku  825 000 bari mu mirire mibi bikabije.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. UEFA yahaye FIFA igihe ntarengwa cyo gusobanura imiyoborere ya Infantino 20 Ukwakira 2026 Saa 12:18
  2. Amajyaruguru: Abangavu basaga 6 000 batewe inda mu myaka 2 20 Ukwakira 2026 Saa 07:19
  3. Umuhanzi The Ben yateguje igitaramo cya New year Groove cya 3 19 Ukwakira 2026 Saa 16:59
  4. Ibihugu by’i Burayi byaburiye abaturage babyo bari mu Bufaransa  19 Ukwakira 2026 Saa 16:14
  5. Amavubi U17 yabonye itike ya CAN 2027 nyuma y’imyaka 15  19 Ukwakira 2026 Saa 15:53