Ishimwe Clenie wo mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze avuga ko atigeze ategereza kugira igishoro kinini kugira ngo yihangire umurimo, kuko ahereye ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 mu myaka ine gusa amaze kugira umutungo wa miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda.
Urugendo rw’iterambere rye rwahereye ku gutunganya amata ahereye ku gushinga ikigo Inaha Event Ltd ku gishoro cy’amafaranga y’u Rwanda 100 000, aho yafataga amata avamo yahurute, Foromajje n’ikivuguto.
Urwo rugendo kuri ubu rumugejeje ku gukoresha abakozi 20 aho afite ubucuruzi bubrirwa agaciro ka miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda. Urugendo rwe rugaragaza uko igitekerezo cyo gukemura ikibazo cy’isoko ry’amata ku borozi cyamubereye umusingi wo kwihangira umurimo, kwiteza imbere no guha abandi amahirwe yo kubona akazi.
Ishimwe avuga ko nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye yatangiye kurangura amata akayacuruza ku muhanda. Icyo gihe ntiyari afite ubushobozi bwinshi, ariko yari yiyemeje gushaka icyo akora aho gutegereza ko amahirwe y’umurimo azamugeraho aturutse ku bandi.
Yagize ati: “Nyuma yaho naje kubona amahugurwa ajyanye no gutunganya ibiribwa (food processing), amfasha kumenya ko ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bishobora kongererwa agaciro, aho kubigurisha bidatunganyijwe gusa.
Maze kunguka ubumenyi, nabonye ko aborozi bo mu gace ka Kinigi bafite umukamo uhagije ariko bakagira ikibazo cyo kubona isoko ribagurira amata ku giciro cyiza. Kubura inganda zihagije ziyatunganya byatumaga amata amwe abura isoko cyangwa akangirika, aborozi ntibabone amafaranga bifuza ku musaruro wabo. Natangiye gutekereza ku buryo nashinga ibikorwa byo gutunganya amata, bigafasha aborozi kubona isoko nanjye bikambera umushinga w’ubucuruzi.”
Ishimwe avuga ko yatangiranye ibihumbi 100 Frw, ayashora mu kugura amata n’ibikoresho by’ibanze byo kuyatunganya. Yatangiye umushinga we litiro imwe y’amata igura amafaranga 220 Frw, akayakoramo ibikomoka ku mata yashoboraga kugurisha ku giciro cyunguka, ku buryo yatangije litiro 40.
Avuga ko uko yagendaga yunguka ari ko yaguraga ibikoresho, akongera umusaruro, kugeza ubwo ageze ku rwego rwo gutunganya litiro 2 000 z’amata ku munsi, zingana na litiro 60 000 mu kwezi iyo akora iminsi 30. Yagize ati: “Nanjye natangiye mfite igishoro gito, ntazi neza aho bizangeza, ariko uko nagendaga nkora ni ko ibikorwa byanjye byagendaga byaguka.”
Ishimwe avuga ko kuva mu 2022, ubwo yatangiraga kwagura ibikorwa byo gutunganya amata, yagiye yiteza imbere, agura inka, imirima n’inzu, anashora mu mashini akoresha mu ruganda rwe ruciriritse. Ubu agereranya umutungo we na miliyoni 35 Frw.
Avuga kandi ko ibikorwa bye byagize uruhare mu kongera amahirwe y’isoko ku mata y’aborozi bo mu gace ka Kinigi. Asobanura ko igiciro cya litiro imwe y’amata cyavuye ku mafaranga 220 Frw kikagera kuri 470 Frw,
Uretse kuba yarashoboye kwagura ibikorwa bye, Ishimwe avuga ko kompanyi ye yahaye akazi abantu bagera kuri 20. Kuri we, iterambere ry’umushinga ntirigaragarira gusa mu mutungo nyirawo afite, ahubwo rigaragarira no mu mahirwe uha abandi yo kwitunga no kwiteza imbere.
Avuga ko buri kwezi, amaze gukuramo amafaranga y’imishahara y’abakozi, ayo kurangura amata n’andi akoreshwa mu bikorwa bye, asigarana inyungu ya miliyoni 15 Frw ku mwaka.
Ibi akaba abishingiraho ashishikariza abagore kudatinya gutangira imishinga yabo, n’iyo baba bafite amafaranga make, ahubwo bakagira igitekerezo gisobanutse, bakiga, bagakora kandi bakagura ibikorwa byabo buhoro buhoro.
Yagize ati: “Ndasaba abagore kwitinyuka, bagashaka ibyo bakora bibateza imbere. Nanjye natangiye mfite igishoro gito, ariko ubu maze kwiteza imbere kandi natangiye no guha abandi akazi.”
Abo yahaye imirimo barashima amahirwe y’iterambere yabahangiye
Mwenedata Adalbert Tambineza, ukomoka mu Karere ka Nyagatare, ni umwe mu bakozi ba Ishimwe Clenie. Avuga ko akazi yabonye muri Inaha Event Ltd kamufashije kuva ku gushakisha ibimutunga umunsi ku wundi, agatangira kwizigamira no kwiyubakira umutungo.
Avuga ko nyuma yo kurangiza amashuri yabanje gukora imirimo itandukanye kugira ngo abone ibimutunga. Nubwo yari yarahawe amahugurwa ajyanye no kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi, kubona akazi kamufasha gukoresha ubwo bumenyi ntibyari byoroshye.
Mu mwaka wa 2023, yabonye akazi mu bikorwa bya Ishimwe, bituma atangira kubona amafaranga amufasha kwitunga no kwizigamira. Yagize ati: “Kuva nabona akazi hano kwa Ishimwe, byamfashije kubona amafaranga yo kwitunga no kwizigamira. Nageze aho nigurira inka ndetse n’ikibanza cyo kubakamo. Ubu mfite inka zifite agaciro ka miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, kandi mbikesha akazi n’uburyo nize kwizigamira.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice na we ashimangira ko abagore bafite ubushobozi n’amahirwe yo gukora bashobora kwiteza imbere, bakagira uruhare mu iterambere ry’imiryango yabo n’igihugu.
Asaba abagore kwitabira ibikorwa bibabyarira inyungu, kugana ibigo by’imari no kugira umuco wo kwizigamira, harimo no gukoresha gahunda ya Ejo Heza. Yagize ati: “Mufite Igihugu cyiza kandi gishyigikiye iterambere ry’umugore. Nimukure amaboko mu mifuka mukore mwiteza imbere, mugane ibigo by’imari, mwubahiriza ihame ry’ubwuzuzanye n’uburinganire, muzigamire binyuze muri gahunda ya Ejo Heza. Kuba rero hari abagore batangirira ku gishoro gito bakiteza imbere ni intambwe igaragaza imiyoborere myiza idaheza mu Rwanda.”
Kuri Ishimwe, urugendo rwatangiriye ku bihumbi 100 Frw rwamugejeje ku mutungo wa miliyoni 35 Frw no ku bushobozi bwo guha abandi akazi. Ni urugero rushobora gutera abandi bagore gutekereza ku mahirwe ari mu bibakikije, bakayabyaza umusaruro aho gutegereza ko babanza kugira igishoro kinini.






Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE