Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) kuri uyu wa 20 Ukwakira 2026 yakiriye miliyari zisaga miliyoni 130,7 z’amafaranga y’u Rwanda yatanzwe n’ikigo Liquid Intelligent Technologies ku bufatanye na Imbuto Foundation, zo kwifashisha mu kubungabunga ibimenyetso by’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni inkunga yakiriwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascène hari na bamwe mu bayobozi ba Imbuto Foundation n’ab’ikigo Liquid Intelligent Techenologies
MINUBUMWE yatangaje ko iyo nkunga igamije gufasha muri gahunda za Minisiteri ijyanye n’intego zayo zo kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse no korohereza mu biganiro bitandukanye, iyo nkunga ikazakoreshwa no gushyiraho ibimenyetso birebana no kwigisha amateka hirya no hino ku nzibutso za Jenoside mu Gihugu.
Mu bikorwa by’ingenzi bizibandwaho muri ubu bufatanye, harimo gutangiza ku mugaragaro no gusoza icyumba cyigisha Amateka agaragaza amafoto ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera.
Ibyo bigizwe n’inyandiko zigaragaza uburemere, itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’uburyo bamwe mu Batutsi mu gace ka Bugesera babashije kwirwanaho muri icyo gihe.
MINUBUMWE yagarutse ku bindi bikorwa bizakorwa birimo gutunganya no kuvugurura icyumba cy’amateka by’umwihariko ku Rwibutso rwa Nyange mu Karere ka Ngororero.
Aho hagaragazwa umwihariko w’amateka y’ubwicanyi bwa Padiri Seromba Athanase mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba yaratanze amabwiriza yo gusenya Kiliziya yari yahungiyemo Abatutsi basaga ibihumbi bibiri, iyo nyubako ibagwa hejuru ari bazima.
Mu butumwa yatanze mu gikorwa cyo kwakira iyo nkunga, Minisitiri Dr. Bizimana Jean Damascène yashimye ikigo Liquid Intelligent Technologies hamwe na Imbuto Foundation
Yagize ati: “Iyi ni intambwe ikomeye izafasha kwigisha Amateka, ndetse no kurwanya abapfobya n’abahakana bakoresheje imbuga nkoranyambaga, kubungabunga no gufata neza ubuhamya butandukanye, no guha ubushobozi urubyiruko, guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi mu rwego rwa Never Again.








Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE