Kuri uyu wa 20 Ukwakira 2026, Inama y’Ubujurire ku Mpunzi n’Abasaba Sitati y’Ubuhunzi mu Rwanda yatangiye ku mugaragaro kuburanisha imanza za mbere z’ubujurire z’abasaba ubuhungiro mu Rwanda.
Biteganyijwe ko mu cyumweru cya mbere, Inama y’Ubujurire izaburanisha imanza zisaga 20 z’ubujurire mu rwego rwo gushakira ubutabera impunzi mu Rwanda.
Inama y’Ubujurire ku Mpunzi n’Abasaba Sitati y’Ubuhunzi ni urwego rwihariye rushinzwe gusuzuma no gukemura ibibazo by’abimukira, cyangwa impunzi zitanyuzwe n’ibyemezo zafatiwe n’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka igihe zasabaga sitati y’ubuhunzi.
Gusa abajurira, ubujurire bwabo butangwa mu gihe kitarenze iminsi 30 uhereye igihe usaba sitati y’ubuhunzi cyangwa impunzi yamenyesherejwe icyemezo cy’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka.
Iyi nama yashyizweho hashingiwe ku Itegeko N° 042/2024 ryo ku wa 19/04/2024 rigenga impunzi n’abasaba sitati y’ubuhunzi mu Rwanda n’Iteka rya Perezida N° 051/01 ryo ku wa 19/04/2024.
Inama y’Ubujurire ku Mpunzi n’Abasaba Sitati y’Ubuhunzi ifite ububasha bwo gusuzuma ibyemezo by’urwego rw’Abinjira n’Abasohoka, ikumva impande zombi, ikemeza niba icyemezo cyo kwima cyangwa gukuraho ubuhunzi cyarafashwe mu buryo bukurikije amategeko cyangwa kigomba guhinduka.
Iyi Nama ifite ubwisanzure mu miyoborere no mu gufata ibyemezo byayo hadashingiwe ku mabwiriza y’izindi nzego mu gihe ica imanza; nubwo irebererwa na Minisiteri y’Ubutabera.
Ifata ibyemezo bishingiye ku mategeko y’u Rwanda n’amasezerano Mpuzamahanga arengera impunzi mu rwego rwo kwemeza niba ubusabe bw’umuntu bufite ishingiro cyangwa ari nta ryo.
Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) na Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi,(MINEMA) igaragaza ko kugeza ku wa 31 Nyakanga 2026, u Rwanda rwakiriye impunzi 139 683 ziganjemo izaturutse muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo,(DRC) n’i Burundi.





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE