Umuhungu wa Gen. Muhoozi mu bofisiye bato binjiye mu Ngabo za Uganda

Umuhungu wa Gen. Muhoozi mu bofisiye bato binjiye mu Ngabo za Uganda

Ruhamya Kainerugaba, umuhungu w’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen Muhoozi Kainerugaba, mu bofisiye bato binjijwe mu Ngabo za Uganda.

Kuri uyu wa 20 Ukwakira 2026 ni bwo UPDF yinjije abofisiye bato 280 barimo abagore 11 n’abandi batandatu bize mu mashuri ya Gisirikare yo hanze ya Uganda. Hari kandi abofisiye batanu barimo babiri bo muri Kenya, babiri bo muri Tanzania n’umwe wo mu Rwanda.

Ibirori byo gusoza ayo mahugurwa no kwambikwa ipeti byabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kabamba mu Karere ka Mubende, aho byitabiriwe na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni n’abayobozi batandukanye.

Ruhamya Kainerugaba yari amaze amezi abiri arangije amasomo ya gisirikare mu ishuri rikomeye rya Royal Military Academy Sandhurst yo mu Bwongereza.

Kwinjizwa mu gisirikare kwa Ruhamya gushimangira amateka y’umuryango wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu Ngabo za Uganda, kuko ari igisekuru cya gatatu cy’uyu muryango kigiye kugira uruhare mu gisirikare cy’igihugu.

Sekuru, Perezida Museveni, yayoboye abarwanyi ba National Resistance Army (NRA) mu ntambara yabaye hagati ya 1981 na 1986, yarangiye afashe ubutegetsi.

Gen. Muhoozi Kainerugaba, ni we uyoboye Ingabo za Uganda muri iki gihe, mu gihe Ruhamya na we atangiye urugendo rwe mu gisirikare nk’umwe mu ba Ofisiye bashya ba UPDF.

Ruhamya Kainerugaba, umuhungu w’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen. Muhoozi Kainerugaba yinjiye mu Ngabo za Uganda
Perezida Yoweri Kaguta Museveni asuhuza umwuzukuru we nyuma yo kwinjira mu Ngabo za Uganda
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen Muhoozi Kainerugaba ari kumwe n’umugore we Charlotte Kainerugaba mu bitabiriye ibirori byo kwinjiza mu Ngabo za Uganda umuhungu wabo
Umuhango wo kwinjiza ba Ofisiye bato mu Ngabo za Uganda yayobowe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni
Ibirori byabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kabamba mu Karere ka Mubende
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abayobozi ba Polisi zo mu bihugu 10 mu Rwanda ku ihame ry’uburinganire 20 Ukwakira 2026 Saa 16:05
  2. UEFA yahaye FIFA igihe ntarengwa cyo gusobanura imiyoborere ya Infantino 20 Ukwakira 2026 Saa 12:18
  3. Sudani: Abarenga 160 bishwe n’ibitero by’indege  20 Ukwakira 2026 Saa 11:21
  4. Amajyaruguru: Abangavu basaga 6 000 batewe inda mu myaka 2 20 Ukwakira 2026 Saa 07:19
  5. Umuhanzi The Ben yateguje igitaramo cya New year Groove cya 3 19 Ukwakira 2026 Saa 16:59