Mwitende Abdoulkarim uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Burikantu yinubiye abantu bakenera serivisi z’imyidagaduro zizwi nka ‘Creative Industry’ ariko bakaba bumva abazitanga badakwiye kwishyuza, baramuka babishyuje bakabita abiyemezi. Ni bimwe mu bikubiye mu butumwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukwakira 2026.
Yanditse ati: “Mu Rwanda ni ho honyine wishyuza serivizi ifite aho ihuriye na ‘Creative industry’ bakavuga ngo utangiye kwiyemera. Nterimbere nte se niba abakaduhaye amafaranga ari bo bashaka kudukoresha ku buntu ngo kwishyuza ni ikinyabupfura gike. Baratunaniza rwose.”
Buri Kantu yakomeje agaragaraza ko imigirire nk’iyo ari yo ikomeza kudidinza ibyamamare mu iterambere ku buryo ubona umuntu uzwi ariko atajya ahindura ubuzima arimo.
Ati: “Kwishyuza ni ikinyabupfura gicyeya! Gushyira ibiciro ku byawe ngo ni ukwiyemera? Ni yo mpamvu uzabona icyamamare amaze imyaka itanu ari mu gakino (game) ariko akibayeho nabi bahembwa urusenda rimwe na rimwe bakabambura. Twaragowe koko.”
Nyuma yo kuba azwi nk’umuntu ukunze gukora amashusho magufi akubiyemo inkuru zo mu myidagaduro mu buryo busekeje afatanyije na mugenzi we Buringuni, Burikantu afite iduka ricuruza ibikoresho byo mu nzu byiganjemo intebe n’ibindi bibazwa.






Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE