Burikantu yinubiye abakenera serivisi y’imbuga nkoranyambaga ku buntu

Burikantu yinubiye abakenera serivisi y’imbuga nkoranyambaga ku buntu

Mwitende Abdoulkarim uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Burikantu yinubiye abantu bakenera serivisi z’imyidagaduro zizwi nka ‘Creative Industry’ ariko bakaba bumva abazitanga badakwiye kwishyuza, baramuka babishyuje bakabita abiyemezi.

Ni bimwe mu bikubiye mu butumwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukwakira 2026.

Yanditse ati: “Mu Rwanda niho honyine wishyuza serivizi ifite aho ihuriye na ‘Creative industry’ bakavuga ngo utanbgiye kwiyemera. Nterimbere nte se niba abakaduhaye amafaranga ari bo bashaka kudukoresha ku buntu ngo kwishyuza ni ikinyabupfura gike. Baratunaniza rwose.”

Buri Kantu yakomeje agaragaraza ko imigirire nk’iyo ari ikomeza kudidinza ibyamamare mu iterambere ku buryo ubona umuntu uzwi ariko atajya ahindura ubuzima arimo.

Ati: “Kwishyuza ni ikinyabupfura gicyeya! Gushyira ibiciro ku byawe ng oni ukwiyemera? Niyo mpamvu uzabona icyamamare amaze imyaka itanu ari mu gakino (game) ariko akibayeho nabi bahembwa urusenda rimwe na riwem bakabambura. Twaragowe koko.”

Nyuma yo kuba azwi nk’umuntu ukunze gukora amashusho magufi akubiyemo inkuru zo mu myidagaduro mu buryo busekeje afatanyije na mugenzi we Buringuni, Burikantu afite iduka acuruza ibikoresho byo mu nzu byiganjemo intebe n’ibindi bibazwa.

Burikantu yinubiye abakenera serivisi y’imbuga nkoranyambaga ku buntu
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  2. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44
  3. Tyla abona Rema ari we musore mwiza kurusha abandi muri Nigeria 13 Ukwakira 2026 Saa 11:34
  4. Zamalek SC yitegura gukina na APR FC yageze i Kigali 13 Ukwakira 2026 Saa 09:41
  5. Papa Léon XIV agiye kujyanwa mu bitaro 12 Ukwakira 2026 Saa 19:21