Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita

Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita

Miss Uwase Raissa Vanessa wabaye Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda mu 2015, yatangaje ko agiye kumurika igitabo gikubiyemo ubuzima bugoye, bwuzuye agahinda gakabije yanyuzemo mu rugendo rwo gutwita amezi 9 na nyuma yo kwibaruka.

Ni ibyo yatangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukwakira 2026, abinyujije mu butumwa yaherekeresheje ifoto ye ateruye umwana yasangije abamukurikira kuri Instagram avuga ko arushye guhora aririra mu gitabo agiye kugishyira ahabona abantu nabo bagasoma iyo nkuru.

Yanditse ati: “Ntawe ukuburira kubijyanye no gutuza bose bagusaba gutuza abakuvugiriza induru bamaze guceceka. Kuva nkiri icyamamare ku mbuga nkoranyambaga kugeza mbaye umugore w’umuntu ngera aho mba nyina w’umuntu, urugendo naciyemo rwanyigishije byinshi. Guhangana n’imihindagurikire y’imiterere y’umubiri, amarira n’agahinda ababyeyi bahisha mu gihe abagabo babo bareba babuze uko babafasha […]

Akomeza agira ati: “Ndarambiwe kwiyumanganya nkigira nk’aho byose bimeze neza. Nyuma y’umwaka namaze nshyira umutima wanjye wose kuri iki gitabo, ndira kandi ngerageza gukira ibikomere, ubu niteguye kubasangiza inkuru yacu uko iri, nta kuyihisha cyangwa kuyisiga irangi, kugira ngo igere kuri buri mubyeyi wigeze kumva ko ari wenyine, atabona uwo abwira ibimuri ku mutima, acirwa urubanza.”

Uyu muukobwa yavuze ibyo hashize iminsi arikoroje ku mbuga nkoranyambaga ubwo yitaga abagabo ‘inyamaswa’ ibintu byanenzwe n’abatandukanye mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ko atari akwiye kwibasira abagabo bose muri rusange.

Miss Uwase Raissa Vanessa, wabaye Igisonga cya Mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2015, yakoze ubukwe na Ngenzi Dylan muri Kamena 2025, basezeranye imbere y’amategeko ku wa 12 Kamena, bagasezerana imbere y’Imana ku wa 14 Kamena 2025. Aba bombi batangaje ko bibarutse imfura yabo ku wa 25 Gashyantare 2026.

Miss Venessa yateguje igitabo gihuza ubwamamare n’ihungabana yakuye mu kubyara
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44
  5. Tyla abona Rema ari we musore mwiza kurusha abandi muri Nigeria 13 Ukwakira 2026 Saa 11:34