Musanze: Inkongi y’umuriro yibasiye isoko rya Goico

Musanze: Inkongi y’umuriro yibasiye isoko rya Goico

Isoko rya Goico riherereye mu Karere ka Musanze ryibasiwe n’inkongi y’umuriro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira 2026. 

Kugeza ubu, icyayiteye ntikiramenyekana, kimwe n’umubare w’abantu bashobora kuba bayiguyemo ndetse n’agaciro k’ibyangiritse.

Ababonye iyi nkongi bavuga ko umuriro wahereye mu gice cyo hejuru cy’isoko, ahakorera abadozi n’abandi banyabukorikori.

Umwe mu baturage witwa Nsengiyumva yabwiye Imvaho Nshya ko yabonye umuriro uzamuka, ariko atamenya icyawuteye.

Yagize ati: “Nabonye umuriro ucucumuka, ntabwo namenye icyawuteje. Ikindi, ntituramenya neza niba nta bantu baba bahiriyemo, kuko hari abo turi guhamagara tukababura kuri telefone.”

Mukandahiro, umwe mu bacuruzi bakoreraga muri iri soko, yavuze ko iyi nkongi yamuhombeje ibicuruzwa byose yari afite.

Yagize ati: “Ibi ni ibyago bikomeye duhuye na byo. Nkanjye, ibitambaro nacuruzaga byahiriyemo byose kandi nta bwishingizi nagiraga. Nta kindi navuga uretse ko, ndamutse nongeye gukora, nakora mfite ubwishingizi.”

Kugeza ubu, Polisi, Ingabo  n’izindi nzego za Leta ziri aho inkongi yabereye, mu gihe ibikorwa byo guhangana n’ingaruka zayo bikomeje.

Icyateye iyi nkongi, umubare w’abantu bashobora kuba bahasize ubuzima n’agaciro k’ibyangiritse ntibiramenyekana.

Imvaho Nshya ikomeza gushaka uko yavugana n’inzego z’ubuyobozi ngo yaba Akarere cyangwa Polisi,zisobanure icyaba cyateye iyo nkongi nyir’izina.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Cristiano Ronaldo yahagaritswe mu ikipe y’Igihugu ya Portugal 10 Ukwakira 2026 Saa 16:31
  2. Igitaramo cya Koffi Olomide muri Uganda cyasubitswe ku munota wa nyuma 10 Ukwakira 2026 Saa 15:15
  3. Abanya Kigali bazindukiye muri Siporo rusange idasanzwe 10 Ukwakira 2026 Saa 14:47
  4. MoYa yishimiye filime Ben’Imana izahagararira u Rwanda muri Oscars 10 Ukwakira 2026 Saa 12:36
  5. Abakiliya n’abafatabuguzi bashima impinduka mu mitangire ya serivisi za REG 9 Ukwakira 2026 Saa 15:48