Perezida Kagame yadutoje ko imvugo igomba kuba ingiro- Meya wa Nyamasheke

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 18, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse yasabye abayobozi bayoboranye Akarere gushyira mu bikora ibyo bavuga nk’uko babitojwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ko imvugo igomba kuba ingiro mu guharanira iterambere ry’Abanyarwanda. 

 Meya Mupenzi yashimangiye ko  gukurikiza izo mpanuro z’Umukuru w’Igihugu no gukorera hamwe byatumye ubukene bugabanyuka cyane mu gihe cy’imyaka irindwi ingo zari mu bukene zikava ku kigero cya 53,6% mu 2017 zikagera kuri 42%.

Yabikomojeho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Nzeri 2026 mu Nama Mpuzabikorwa y’Akarere igamije kurebera hamwe ibyagezweho mu myaka itanu (2021-2028) ishize Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke imaze iyobora.

Meya Mepenzi yagarutse  ku ruhare rwa Komite Mpuzabikorwa ku rwego rw’Akarere, nk’urwego nyunguranabitekerezo mu gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere n’ibikorwa bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Yavuze ko muri manda y’imyaka itanu ishize, abagize iyo Komite y’abayobozi kuva ku rwego rw’Umudugu kure ku Karere bayobowe n’inyigisho za Perezida Kagame, bityo ibibazo byinshi muri ako Karere bibonerwa umuti.

Yagize ati: “Twagize amahirwe yo kuyoborwa n’Umuyobozi ushingiye ku cyerekezo (Visionary Leader), yadutoje byose, adutandukanya n’abavuga ngo ‘mwumve ibyo mvuga ariko mwe kureba ibyo nkora.’ We rero yadutoje ko imvugo yacu igomba kuba ingiro. Perezida wa Repubulika yadutoje ko ibyo tuvuga byose bikwiye no kujya mu ngiro.”

Uko ubukene muri Nyamasheke bwagabanyutse

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse, yavuze ko imibare yavuye mu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ku mibereho y’ingo igaragaza ko ingo zikennye muri aka Karere zagabanyutse, kuko zavuye kuri 53,6% mu 2017 zigera kuri 42,8% mu 2024.

Yashimangiye ko ubufatanye bw’inzego zitandukanye z’Akarere, kuva ku rwego rw’Umudugudu kugeza ku Karere, bwagize uruhare mu guhangana n’ubukene.

Yavuze ko iyo mibare kandi igaragaza ko ubukene bukiri hejuru mu miryango ikora ubuhinzi. Ati: “Iyo turebye imiryango iri mu bukene, imiryango 43% ni yo ikora imirimo y’ubuhinzi. Wareba abandi bari mu zindi nzego ugasanga ni 27%.”

Yasabye inzego zose z’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke kuzirikana ko abaturage benshi bakora ubuhinzi, ariko ko uburyo bwa gakondo bakoresha bushobora kutabafasha kwiteza imbere.

Aba babyeyi bakiranye urugwiro Perezida Kagame yasuye Akarere ka Nyamasheke tariki ya 27 Kanama 2022

Yasabye ko hakomeza gushakwa uburyo bwo kuvugurura ubuhinzi kugira ngo burusheho guteza imbere ababukora.

Mu bindi bibazo bikomeje kudindiza iterambere ry’imiryango, Mupenzi yagaragaje kutagira amatungo yororwa n’abaturage, nyamara ashobora kubafasha kwihaza mu biribwa no kubona ifumbire ikoreshwa mu buhinzi.

Ati: “Ku byavuye muri bwa bushakashatsi buherutse gutangazwa mu 2024, imiryango 37,7% nta tungo igira. Ibyo ni isomo ryo kwibaza ngo ese ba bandi bakora ubuhinzi benshi, 43%, babukora bate batabuhuza n’ubworozi, na bwo buteye imbere?”

Ubutaka buto ntibukwiye kuba imbogamizi

Muri Nyamasheke, imiryango 85% itunze ubutaka bufite ubuso buri munsi ya hegitari 0,5. Meya Mupenzi yashimangiye ko kurwanya ubukene mu baturage bikwiye kujyana no gushaka uburyo ubutaka buto abaturage bafite bwabyazwa umusaruro mwinshi.

Ati: “Kuba umuntu afite ubutaka buto, ntabwo bikwiye ko agomba kubukuraho umusaruro muke. Icyo buri wese akwiye gutahana ni uko amahirwe dufite dukwiye kuyabyaza umusaruro mwinshi mu gihe tugize imyumvire myiza n’imyitwarire bikwiriye umuyobozi w’Umunyarwanda.”

Urubyiruko ruri mu bibazo by’ubushomeri n’ubumenyi buke

Imibare y’urubyiruko muri aka Karere igaragaza ko 33% rw’abari mu byiciro by’urubyiruko badafite akazi, batiga kandi batari mu mahugurwa abafasha kugira ubumenyi babasha gukoresha.

Ati: “Imibare y’abaturage dufite bari mu magororero ashyirwamo abahamwe n’ibyaha cyangwa ibigo ngororamuco, usanga abenshi bari muri ibi byiciro by’abantu badafite akazi, batize, batari no mu mahugurwa.”

Yavuze kandi ko hari urubyiruko rukomeje gutwarwa n’imico yo mu bindi bihugu, ku buryo hari aho usanga rusubira inyuma mu gusigasira umuco n’indangagaciro Nyarwanda.

Ati: “Imyumvire ni uburyo dutekereza n’uko tubona ibidukikije. Ni umusomburo w’ibyo dukora n’uko tugena ahazaza h’igihugu cyacu. Iyo tugeze ku myumvire nk’abayobozi bituma twigirira icyizere tukazamura ireme ry’ibyo dukora.”

Uwo muyobozi wa Nyamasheke yasabye abayobozi kureka gutinya ibibazo, ahubwo bakarushaho kubitekerezaho no gushaka ibisubizo, baharanira kugera ku ntego Igihugu cyihaye.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 18, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE