Rusizi: Umurambo w’umusaza bawusanze mu bwiherero bw’ishuri

  • NDOLI Sitio
  • Nzeri 18, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image

Mu bwiherero bw’Urwunge rw’Amashuri rwa Nyakabwende, mu Mudugudu wa Bikinga mu Kagari ka Kamanu mu Murenge wa Nyakabuye, mu Karere ka Rusizi, hasanzwe umusaza uri mu kigero cy’imyaka cy’imyaka 61, bikaba bikekwa ko yaba yishwe.

‎Ibyo byabaye mu ma saa munani ku wa 17 Nzeri 2026 nk’uko bamwe mu banyeshuri n’ubuyobozi bw’ishuri babyemeje.

‎Rodrigue Munezero wiga kuri iryo shuri, ni umwe mu bana bagiye kwihagarika maze babona uwo murambo, babibwira ubuyobozi bw’ishuri.

‎Umuyobozi w’iryo shuri Ruhumuriza Jean Leonard, yavuze ko abana babiri bavuye mu bwiherero maze bakabamenyesha ko babonye ikintu gusa n’umuntu, maze bajya kureba.

‎Yagize ati: “Twari turi mu kiruhuko cyo kurya abana babiri baraza baratubwira ngo hari ikintu tubonye mu bwiherero kimeze nk’umuntu batayemo, tugiye kureba koko dusanga ni umuntu ndetse turanamuzi maze tumenyesha ubuyobozi.”

‎Yakomeje agira ati: ” Yari yaguyemo yubamye, noneho tujya kureba aho bavidurira dusanga hapfundikiye ariko bigaragara ko zapfunduwe. “

‎Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye Kamali Kimonyo,  yemeje aya makuru gusa yemeza ko iperereza ryatangiye.

‎Yagize ati: “Ni byo koko ayo makuru, ubuyobozi bw’ikigo bwaduhamagaye dusanga ni byo, tukimubona ntitwamenye uwo ari we ariko nyuma yuko tumuvanyemo hakarebwa imyenda yari yambaye n’inkweto byaje kumenyekana ko ari umugabo witwa Nsengumuremyi Modeste w’imyaka 61 wari utuye mu Mudugudu wa Rugoti.

‎Nta bikomere yari afite kandi yari asanzwe nta kibazo afite mu Mudugudu yari atuyemo, yari umuhinzi.”

‎Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyakabuye bwavuze ko umurambo w’uyu musaza wahise ujyanwa ku bitaro bya Mibirizi, biherereye mu Murenge wa Gashonga kugira ngo umurambo ukorerwe isuzuma.

  • NDOLI Sitio
  • Nzeri 18, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE