Rwamagana: Umukarani yakubise mugenzi we isuka aramwica bapfa 200 Frw
Umusore w’imyaka 21 wari umukarani mu Kagali ka Akabatasi, Umurenge wa Rubona, mu Karere ka Rwamagana yishwe akubiswe majagu na mugenzi we bakoranaga nyuma yo kutumvikana ku buryo bwo kugabana amafaranga bari bakoreye.
Byabaye ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 16 Nzer 2026, ubwo abasore bane bakora akazi k’ubukarani bagiranye amakimbirane ashingiye ku kugabana amafaranga bari bakoreye umwe bimuviramo gupfa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba SSP Twizeyimana Hamdun, yemeje ayo makuru anavuga ko abakekwaho ubu bwicanyi batangiye gufatwa.
Ati: “Ni abasore bari basangiye inzoga hanyuma abavandimwe 2 n’undi umwe baza gupfa amafarannga 200 batangira kumukubita ndetse umwe muri bo ajya kuzana majagu arayimukubita ahita apfa. Aba basore bahise bahunga ariko inzego z’umutekano zitangira kubashakisha ho umwe yaje gufatirwa mu Murenge wa Nzige ari gucika.”
Akomeza agira ati:”Dusaba abaturage kwirinda amakimbirane anabageza mu gukora ibyaha birimo n’ibi by’ubwicanyi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubona, Mukashyaka Chantal yabwiye Imvaho Nshya ko amakimbirane y’abo basore yaturutse ku kutabasha kumvika ku buryo bwo kugabana amafaranaga bari bakoreye.
Yagize ati: “Mu masaha ya saa munani ni bwo twamenye aya makuru aho abasore bane batumvikanye ku buryo bwo kugabana mafaranga bari bakoreye. Batatu bahuriye kuri umwe bayakaga batangira kumukubita kugeza ubwo umwe muri bo yagiye mu nzu azana macaku ayimukubita mu mutwe ahita apfa.”
Uyu muyobozi yasabye abaturage ko bakwiye kwirinda iyi migirire irimo umujinya w’umuranduranzuzi bakajya bafashaka ababafasha mu gukemura amakimbirane.
Atii: “Si byo biragayitse cyane, aho dusaba abaturage bafata ibyemezo nk’ibi bibuza bagenzi babo ubuzima kujya birinda kwikemurira ibibazo, aho batumvikana bakagana inzego z’ubuyobozi zikabafasha. Turasaba abaturage kwirinda amakimbirane ndetse bakumva ko ikibazo cyose kidakemurwa mu buryo no guhangana”
Ababonye uko byatangiye bavuga ko bagaya imyitwarire nk’iyi ndetse bakifuza ko uwavukije mu genzi we ubuzima yabihanirwa by’intangarugero.
Mukanzigiye Marie yagize ati: “Bamaze gukorera amafaranga batangira kujya impaka z’uburyo bwo kuyagabana. Uwari yayafashe yababwiraga ko ayo bari kubara atariyo abaha bituma batangira kurwana kugeza umwe yishe mugenzi we. Byaduteye ubwoba kuba hari abantu bagifite umutima wa kinyamaswa nk’uyu.”
Ntakiyimana Daniel na we yagize ati:” “Ibi ni ibyo kwamaganwa ni ishyano. Gukubita isuka mu mutwe ubona ko ugambiriye kumwica! Biteye agahinda ndetse twifuza ko uyu mugizi wa nabi yazabihanirwa bikomeye”
Kugeza ubu uwishe mugenzi we yatawe muri yombi aho afungiwe kuri RIB mu gihe umurambo wa Nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Rwamagana kugira ngo ukorerwe isuzuma.
