Misiri: Abantu 12 barimo umunyamakuru ukomeye bakatiwe kwicwa bamanitswe
Umunyamakuru ukomeye, Sarah Khalifa wa televiziyo yo mu Misiri n’abandi bantu 11 bakatiwe igihano cy’urupfu, bakazicwa bamanitswe, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bifitanye isano no gucuruza ibiyobyabwenge, aho bafatantwe toni zirenga 750 z’ibiyobyabwenge.
Uyu mwanzuro w’urukiko watangajwe ku wa 05 Nzeri 2026, wongeye guteza impaka nyuma yuko umunyamakuru Khalifa w’imyaka 39, wari uzwi cyane muri porogaramu ya televiziyo, “Mission Impossible” yibandaga ku byaha n’ubugizi bwa nabi, abaye umwe mu bakatiwe urwo gupfa.
Ikinyamakuru cya Leta ya Misiri, Al-Ahram cyatangaje abaregwa bari bagize agatsiko k’abagizi ba nabi gakora ibikorwa byo kwinjiza ibikoresho fatizo bikoreshwa mu gukora ibiyobyabwenge, bafite umugambi wo kubikora no kubicuruza.
Mu gihe cy’iperereza abayobozi ngo bafashe ibiyobyabwenge n’ibikoresho birenga toni 750. Abaregwa banashinjwe gutunga intwaro n’amasasu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Urukiko rwumvise abantu 20 bahaye ubuhamya abashinjacyaha, hiyongeraho ibimenyetso by’ikoranabuhanga birimo ibiganiro n’amashusho.
Gusa Sarah Khalifa ahakana ibyaha byose ashinjwa ndetse mu iburanisha ryabaye muri Nzeri umwaka ushize, Khalifa yavuze ko atigeze abona ibiyobyabwenge mbere y’uko afotorwa ari kumwe na byo mu biro by’urwego rushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge.
Nyuma y’umwanzuro wo ku wa 05 Nzeri 2026, Umwunganizi we mu mategeko yavuze ko agiye kujuririra igihano cy’urupfu yakatiwe.
Uretse Sarah Khalifa n’abandi 11 bakatiwe urwo gupfa, abandi icyenda bakatiwe igifungo cya burundu, mu gihe barindwi bagizwe abere.
Urukiko rwari rwaratangaje umwanzuro w’ibanze mu kwezi gushize, ariko igihano cy’urupfu nticyahise cyemezwa burundu ariko uwo mwanzuro wongeye gushimangirwa nyuma y’igitekerezo cy’uhagarariye amadini nk’uko biteganywa n’amategeko y’icyo Gihugu mu manza zirimo igihano cy’urupfu.
Raporo y’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International ya 2025, igaragaza ko muri uwo mwaka hatanzwe ibihano by’urupfu 492, muri byo 23 bishyirwa mu bikorwa.
