Kwita Izina bitwibutsa umutungo kamere twahawe – Minisitiri w’Intebe
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Nsengiyumva Justin yagaragaje ko umunsi wo Kwita Izina abana b’ingagi ukomeye ku Rwanda kuko wibutsa Abanyarwanda agaciro k’umutungo kamere bahawe n’inshingano bafite zo kuwusigasira.
Yavuze ko kurengera ingagi zo mu misozi bidakwiye kureberwa mu ndorerwamo yo kurengera inyamanswa gusa ahubwo bigomba kujyana n’iterambere ry’abaturage bazituriye bagomba kubona inyungu zitaziguye zizikomokaho.
Ubwo abana b’ingagi 22 bitwaga amazina kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 04 Nzeri 2026, mu birori byitabiriwe n’abarenga 1 000 byabereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze, Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko kuba ingagai 460 zimaze kwitwa amazina mu myaka 21 birenze kuba umunsi mukuru. Yagize ati: “Kuri twe, kwita izina biruta kuba umunsi mukuru. Ni isezerano. Uyu ni umunsi ukomeye ku Rwanda, kuko utwibutsa agaciro k’umutungo kamere twahawe n’inshingano dufite zo kuwusigasira.”
Yagaragaje urugendo rurerure rwakozwe hagamijwe kurokora ingagi zo mu misozi zendaga kuzimira, aho mu myaka ya 1980 mu misozi ya Virunga hari hasigaye ingagi zo mu misozi 250 gusa, bitewe ahanini na ba rushimusi bazihohoteraga ariko uyu munsi hakaba habarurwa izirenga 1 000.
Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva avuga ko kuba u Rwanda rwarashoboye kubungabunga ingagi bitabaye kubw’impanuka ahubwo byavuye mu bufatanye n’abaturage, abarengera urusobe rw’ibinyabuzima, abashakashatsi n’abandi bafatanyabikorwa.
Yashimangiye ko inyungu ziva mu kubungabunga ingagi zisaranganywa ndetse ari yo mpamvu u Rwanda rushimangira ko kurengera ibidukikije bidashobora gutandukanywa n’iterambere ry’abaturage.
Yongeyeho ati: “Nk’uko mubizi, amazina duha abana b’ingagi muri uyu muhango ngarukamwaka agaragaza icyifuzo cyacu cy’uko bazakura batekanye, bagakomeza kororoka no kubaho neza. Icyo cyifuzo ni cyo cyahuje Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mwabonye, zaturutse hirya no hino ku Isi.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika yashimangiye ko iyo Pariki zibungabunzwe bigera no ku baturage kuko amafaranga bahabwa abafasha mu mibereho abasaba gukomeza kuzibungabunga.
Mu cyumweru cyabanjirije Kwita Izina, hatangijwe imirimo yo kubaka imidugudu y’icyitegererezo, ‘Smart Green Village’, umushinga w’ishoramari ry’arenga miliyoni 49 z’amadolari ya Amerika, uzafasha ingo 547 zagizweho ingaruka no kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, aho abo baturage bazahabwa amacumbi yo kubamo. Abitabiriye ibi birori basabwe gukomeza kurinda ingagi bakiyemeza gukomeza no kubaka ahazaza harengerwa ibidukikije mu gihe umubare w’ingagi ukomeje kwiyongera.
Kugeza ubu arenga miliyari 23 Frw yasubijwe mu baturage, aho amaze gushyigikira imishinga yabo 1 300, irimo amashuri, ibigo nderabuzima, ibikorwa byo kugeza amazi ku baturage n’indi mishinga ibafasha kwiteza imbere.





