Bugesera: Urubyiruko rwakoze umuganda w’isuku mu mashuri rwitegura umwaka w’amashuri

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 5, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image

Ubuyobozi n’urubyiruko mu Karere ka Bugesera bakoze umuganda w’isuku mu bigo by’amashuri bitandukanye by’ako Karere, mu rwego rwo kubitegura kwakira abanyeshuri mu mwaka w’amashuri wa 2026-2027.

Ni umuganda wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Nzeri 2026, aho urubyiruko, rufatanyije n’abanyeshuri biganjemo abiga mu mashuri abanza, bakoze ibikorwa bitandukanye by’isuku birimo gukoropa, gukubura, koza intebe z’abanyeshuri no gutema ibyatsi n’ibihuru byari bimaze gukura ahashobora guteza abanyeshuri ibyago.

Uwo muganda wari ugamije kandi gutoza abakiri bato umuco w’isuku, kugira ngo bawugire akamenyero haba ku ishuri ndetse no mu ngo iwabo.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko (NYC) mu Karere ka Bugesera, Mponimpa Pascal, yavuze ko uwo muganda ugamije kwimakaza umuco w’isuku mu bakiri bato kugira ngo bawukurane.

Yagize ati: “Hari abo twakoranye umuganda hano, ariko na wa wundi utari ubizi na we baragenda bamubwira ko hari ubutumwa bwatangiwe aha bwo kwimakaza isuku.

Tugamije ko urubyiruko rugira umuco w’isuku. None abana bazaza gutangira kwiga batagowe no gukora isuku ku munsi wa mbere, ahubwo umunsi wa mbere ukaba uwo gutangira kwiga.”

Urubyiruko rwitabiriye uwo muganda rwabwiye itangazamakuru ko intego yarwo ari ugukomeza kugira uruhare mu kubaka igihugu, kandi ko kubaka igihugu bitangirira no gutoza abakiri bato kugira isuku.

Mukankusi Chantal yagize ati: “Twateguriye barumuna bacu n’urubyiruko rw’ejo. Twakoropye, twakubuye, twogeje intebe z’abanyeshuri kugira ngo ejo barumuna bacu bazaze ku ishuri bafite ahantu heza bigira.”

Undi witwa Rukundo Vedaste yagize ati: “Hari harimo ivumbi n’umwanda kuko abanyeshuri bari baratashye kandi bari bamaze igihe badakora isuku. Hari harameze ibyatsi n’ibihuru, turabitema, tunakora isuku mu bwiherero.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Imanishimwe Yvette, yashimangiye ko umuganda w’urubyiruko ugamije no kwibutsa abanyeshuri n’abarezi ko igihe cyo gutangira umwaka w’amashuri cyegereje.

Yasabye ibigo by’amashuri gukomeza gutoza abanyeshuri umuco w’isuku kuva bakiri bato.

Yagize ati: “Gukora isuku ni uguhozaho. Ntabwo ushobora kuyikora ngo uvuge ko ubu urashoje. Ni yo mpamvu tuzakomeza kuyikora n’abana bakiri bato. Isuku ihoreho ku bigo by’amashuri.”

Mu mwaka w’amashuri wa 2026-2027, Akarere ka Bugesera kavuga ko kiteguye kwakira abanyeshuri basaga ibihumbi 220 mu bigo by’amashuri 204.

Uwo muganda w’isuku mu bigo by’amashuri mu Karere ka Bugesera ukurikiye gahunda yatangijwe na Minisiteri y’Uburezi yiswe Freshire ku Ishuri”, igamije guteza imbere isuku y’abanyeshuri, ku myambaro, ku mubiri ndetse n’isuku y’aho bigira.

Umwaka w’amashuri 2026/2027 biteganyijwe ko uzatangira tariki ya 7 Nzeri 2026.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Bugesea Mponimpa Pascal
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage Imanishimwe Yvette yasabye ibigo by’amashuri kwimakaza isuku igihe cyose
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 5, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE