Kubungabunga ibidukikije ni imwe mu nzira y’iterambere – Minisitiri w’Intebe
Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin, yasabye abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga gukomeza kuyibungabunga no kwita ku binyabuzima biyirimo, avuga ko kubungabunga ibidukikije ari imwe mu nzira zo guteza imbere imibereho y’abaturage n’igihugu muri rusange.
Ibi yabigarutseho ubwo hizihizwaga umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi 22, wabereye i Kinigi mu Karere ka Musanze ku nshuro ya 21.
Minisitiri w’Intebe yashimiye abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru uruhare bagira mu kwakira abashyitsi no gutegura ibikorwa bijyanye n’umuhango wo Kwita Izina, abagezaho ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Yagize ati: “Intore izirusha intambwe, Nyakubahwa Paul Kagame yantumye kandi ngo mbizeze ko Guverinoma, na we ku giti cye, bazakomeza kubaba hafi no kubashyigikira kugira ngo muzamure imibereho yanyu ya buri munsi.”
Yongeyeho ati: “Dukeneye gukomeza gufatanya kubungabunga ibi byiza Imana yaduhaye, kugira ngo twese tuzabibonemo inyungu.”
Minisitiri w’Intebe yavuze kandi ko kubungabunga Pariki y’Ibirunga n’ibinyabuzima biyirimo bidakwiye gufatwa nk’inshingano z’abayobozi cyangwa inzego zishinzwe kubungabunga ibidukikije gusa, ahubwo ko abaturage bayituriye ari bo ba mbere bakwiye kubigiramo uruhare kuko ari na bo bungukiramo.
Yagize ati: “Ejobundi mwabonye umudugudu twatangiye kubaka, aho tuzubaka inzu zigera kuri 547 zizaturwamo na bamwe muri mwe. Gahunda ya Leta ni uko namwe inyungu ziva muri ibi bikorwa byo kubungabunga ingagi n’amapariki twese zizatugeraho.”
Yongeyeho ko gukomeza gushyira hamwe no kubungabunga umutungo kamere bizafasha abaturage gutera imbere, ashimangira ko ibyiza biri imbere”.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yashimiye Leta y’u Rwanda ku ruhare ikomeje kugira mu kubungabunga Pariki y’Ibirunga, avuga ko kuba umuhango wo Kwita Izina ubereye mu Ntara y’Amajyaruguru ari ishema kandi bikaba n’umwanya wo kurushaho gushishikariza abaturage kubungabunga ibidukikije.
Yavuze ko binyuze muri gahunda yo gusaranganya n’abaturage umusaruro ukomoka ku bukerarugendo, abatuye hafi ya Pariki y’Ibirunga bamaze kubona ibikorwa bitandukanye bigamije kuzamura imibereho yabo.
Muri ibyo bikorwa harimo kubaka inzu, gutanga amatungo, kubaka amavuriro n’amashuri, ndetse no gutera inkunga imishinga y’abaturage.
Guverineri yavuze ko imishinga 740 y’abaturage yatewe inkunga n’amafaranga arenga miliyari 8, ikorerwa mu Mirenge 12 ikora kuri Pariki y’Ibirunga mu Turere twa Rubavu, Musanze na Nyabihu.
Yashimangiye ko inyungu zituruka mu bukerarugendo zikomeje gushyirwa mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage.
Guverineri kandi yashimiye abaturage uruhare bagira mu kurinda Pariki y’Ibirunga, agaragaza ko mu minsi ishize bagize uruhare mu kuzimya inkongi yibasiye agace ka Pariki y’Ibirunga.
Yashimiye kandi Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) n’abafatanyabikorwa mu bikorwa byo kurinda no kubungabunga Pariki y’Ibirunga no guteza imbere abaturage bayituriye.
Bamwe mu baturage baturiye Pariki y’Ibirunga bavuga ko imyumvire yabo ku kubungabunga pariki yahindutse bitewe n’inyungu z’ibikorwa by’ubukerarugendo bagenda babona.
Nkunzimana Eliab wo mu Murenge wa Kinigi avuga ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abaturage bo muri aka gace batabonaga inyungu zituruka muri Pariki, bigatuma bamwe bayibona nk’umutwaro.
Yagize ati: “Mbere imiyoborere itaraba myiza ngo igere kuri buri muturage mbere ya 1994, twabonaga Pariki y’Ibirunga nk’umutwaro kuko inyamaswa zazaga kutwonera ntiduhabwe ingurane, nta nyungu twakuragamo.”
Avuga ko uko imiyoborere yagiye ihinduka, ari na ko abaturage batangiye kubona uruhare bafite mu nyungu zituruka ku bukerarugendo.
Yagize ati: “Ariko kugeza ubu iyo umwaka ushize tubona inyungu ingana na 10% by’umusaruro winjiye ku bukerarugendo ni igikorwa cyiza kigaragaza imiyoborere myiza aho inyungu zigera kuri buri wese.”
Nkunzimana avuga ko ibyo bituma abaturage barushaho kugira uruhare mu kubungabunga Pariki. Yagize ati: “Tuzakomeza kwita kuri Pariki y’Ibirunga, twirinda icyayihungabanya. Ikindi, Kwita Izina ni umwanya w’ubusabane.”
Mukankomeje Daphrose wo mu Murenge wa Cyanika na we avuga ko ubuzima bw’abaturage baturiye Pariki y’IIgihugu y’Ibirunga bwahindutse ugereranyije n’uko byahoze.
Yagize ati: “Mbere inyungu yavaga muri iyi Pariki byari ukujya kwibamo imigano, guhakuramo ubuki, ubundi tugatega imitego kugira ngo inyamaswa zigwemo tubone inyama n’impu tugakuramo amafaranga atagize icyo atumarira.” Ariko kuri ubu dukuramo inyungu rusange, harimo amashuri abana bacu bigiramo kandi hafi, imidugudu myiza irimo inzu zijyanye n’igihe, aho umuntu yivuriza ku irembo.”
Mukankomeje avuga ko mbere y’uko habaho impinduka mu miyoborere y’Igihugu, abaturage babonaga ibirunga nk’imisozi n’amashyamba gusa, ariko ubu bakaba basigaye babona uruhare rwa Pariki mu iterambere ryabo.
Yagize ati: “Twishimira kandi ko umuhango wo Kwita Izina ari ingenzi kuko udusigira amafaranga, ibintu bitabagaho kuri twe, tutanatekerezaga ko Pariki yagira icyo iduha.”
Abaturage bavuga ko uko inyungu z’ubukerarugendo zikomeza kubageraho, ari ko n’umuhate wo kurinda Pariki y’Igihugu y’Ibirunga n’ibinyabuzima biyirimo urushaho gukomera.




