Nyagatare: Impungenge ni zose ku bigo by’amashuri bitakigerwamo n’amazi
Ibigo by’amashuri byakoreshaga amazi aturutse mu muyoboro uva ku isoko ya Gihenderi iri gusanwa bifite impungenge ko kutagerwaho n’amazi bishobora kugira ingaruka ku mikorere ya buri munsi yabyo irimo uburyo bwo gutekera abana ndetse no gukora amasuku.
Amezi atatu arashize abatuye n’abakorera mu bice by’Imirenge ya Katabagemu ndetse na Karangazi batabona amazi, amashuri ahakorera cyane abanza agaragaza ko ashobora kugirwaho ingaruka no kutabona amazi ahagije yo gukoresha kuko kuyigurira bibahenda cyane, bitewe no kuba ibigo nk’ibi nta mafaranga menshi byinjiza kuko bicungira ku mafaranga atangwa n’ababyeyi.
Ishuri Urugero ryo mu Murenge wa Nyagatare mu Kagari ka Cyabayaga byanatumye bakoresha amafaranga menshi ubwo abana biteguraga kujya mu biruhuko, ubu rero ubuyobozi bukaba bufite impungenge z’uko bazitwara mu gihe abana bagiye gutangira amazi ataraboneka.
Ntegerijimana Innocent umuyobozi w’iryo shuri yagize ati: “Tumaze igihe nta mazi agera mu muyoboro n’ivomo ryacu. Ni ikibazo cyatugoye ubwo twari mu mpera z’umwaka w’amashuri ushize aho byadusabye kwiyishyurira amazi tuyavomerwa n’abaturage tukagura ku majerikani, ubu dufite impungenge z’uburyo tuzajya tubona amazi dukoresha mu gutekera abanyeshuri no gukora amasuku.”
Yongeyeho ati: “Ubu ijerikani y’amazi meza tuyagura amafaranga 400. Ayo mu gishanga tuyishyura 250 Frw, ku munsi dushobora gukoresha amajerikani 40 nibura. Imibare dufite ni uko ku munsi dukoresha amazi y’amafaranga 16 000. Ni amafaranga menshi dukura muri ya yandi ababyeyi batanga aho tudashobora kuyamarana kabiri igihe dufite iki kibazo.Aha twibaza rero uko bizajyenda mu ubushobozi bwo kugura aya mazi mwatubana buke kuko byagira ingaruka ku gutekera abana.”
Izi mpungenge kandi zinafitwe na bamwe mu babyeyi barerera kuri iri shuri bavuga ko na bo ubwabo mu ngo zabo bafite ikibazo cy’amazi bakavuga ko mu gihe amazi yaba akomeje kubura bishobora kugira ingaruka ku bana babo.
Batamuriza Donatha agira ati: “Uretse kuba amazi yarabuze ku ishuri natwe twarayabuze mu ngo. Kuba abana bagiye gutangira nta mazi ari ku ishuri bishobora gutuma batangira gutuma abana kujya kuvoma cyangwa kujya ku ishuri batwaye amazi. Twifuza ko bishobotse amazi yakongera kuboneka ntibigire ingaruka ku myigire y’abana.”
Umuyobozi w’ikigo gishinzwe amazi isuku n’isukura WASAC ishami rya Nyagatare Munyaneza Eric yabwiye Imvaho Nshya ko iki kibazo cy’ishuri rya Urugero kizwi gusa ngo kikaba ari rusange ku bantu bakoresha umuyoboro wa Gihengeri uri gusanwa.
Ati: “Ati ikibazo gihari ni imirimo yo gusana umuyoboro wa Gihengeri yatangiye aho abawukoresha bagize ibibazo byo kubura amazi. Ni ikibazo uyu munsi tutabonera igisubizo aho dutegereje ko iyi mirimo irangira nko mu mezi atatu bakongera kugerwaho n’amazi mu buryo busanzwe.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Kakooza Henry avuga ko ubuyobozi bugiye gukurikiranira hafi iki kibazo no kuba hafi y’ubuyobozi bw’ishuri kugira ngo hakumirwe ingaruka byagira.”
Iki kibazo kirumvikana ariko tugiye kuvugana nabo bireba kugira ngo hakorwe ibishoboka bifasha ishuri gukora imirimo yaryo ya buri munsi bitagize ingaruka ku myigire y’abanyeshuri.”
Amakuru atangwa na WASAC ni uko ikibazo nk’iki kinari no mu bindi bigo biri mu ruhande runyurwamo n’umuyoboro uva ku isoko ya Gihengeri cyane ibiri mu Mirenge ya Katabagemu na Karangazi. Ni ikibazo kandi kinafitwe n’abaturage bo muri iyi Mirenge cyane cyane abadafite amavomo asanzwe azwi nka nayikondo cyangwa za kano.