Bwa mbere amakipe y’u Rwanda yegukanye imidali myinshi mu mikino ya FEASSA

  • SHEMA IVAN
  • Kanama 22, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image

Ku nshuro ya mbere mu mateka, kuva u Rwanda rwitabira Imikino ihuza Ibigo by’Amashuri yo muri Afurika y’Iburasirazuba, FEASSA Games, amakipe aruhagarariye yanditse amateka yo kwegukana imidali myinshi (13) mu irushanwa ryabereye hanze y’Igihugu.

Aya makipe y’u Rwanda yabigezeho nyuma yo kwitwara neza mu mikino yaberaga mu Mujyi Tanzania kuva tariki ya 12 kugeza kuri uyu wa 22 Kanama 2026.

Mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 15, u Rwanda rwahagarariwe n’amakipe atandatu mu mikino irimo umupira w’amaguru, Volleyball na Handball mu bahungu n’abakobwa.

U Rwanda rwegukanyemo imidali itatu ya Zahabu yatwawe n’ikipe y’abahungu ya Volleyball, iy’abakobwa ya Handball n’iy’abakobwa mu mupira w’amaguru.

Ni mu gihe Handball y’abahungu yegukanye umudali w’Umuringa ibaye iya gatatu nk’uko byagenze ku bakina ruhago naho abakobwa bakina Volleyball basoreza ku mwanya wa kane.

Byari inshuro ya mbere u Rwanda rugize amakipe aruhagarariye muri iki cyiciro cy’abatarengeje imyaka 15 dore ko mu 2025, ikipe imwe ya ES Mukungu ari yo yitabiriye mu bahungu.

Imidali ibiri ya Zahabu yabonetse mu batarengeje imyaka 20

ITS Kigali yongeye kwegukana igikombe muri Basketball y’abahungu, aho kuri iyi nshuro yatsinze St Cyprian HS yo muri Uganda amanota 80-66 mu gihe bashiki babo ba ESB Kamonyi basoreje ku mwanya wa kabiri batsinzwe na St Mary’s Kitende yo muri Uganda amanota 59-53.

Undi mudali wa Zahabu u Rwanda rwatahanye watwawe na Tuyishime Eric mu gusiganwa metero 100 ndetse we na bagenzi be bakaba baratwaye uwa Feza mu gusiganwa metero 4×100.

Ikipe y’abahungu ya GS Tabagwe yasoreje ku mwanya wa gatandatu naho bashiki babo bo muri Kiziguro SS basoreza ku mwanya wa munani mu makipe 12.

Nyanza TSS yegukanye umudali w’Umuringa itsinze Chesamisi yo muri Kenya amaseti 3-0 muri Volleyball y’abahungu naho GS Indangaburezi iba iya kane itsinzwe na Bukedea CS amaseti 3-0 mu bakobwa.

Abahungu ba ESB Kamonyi begukanye umwanya wa gatatu muri Basketball y’abakina ari batatu mu gihe bashiki babo batahiriwe kuko basoreje ku mwanya wa munani mu makipe umunani.

Undi mudali wabonetse mu batarengeje imyaka 20 ni uwatwawe ni imwe mu makipe y’u Rwanda ya Table Tennis y’abahungu, aho yombi yahuriye mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu.

Mu mupira w’amaguru w’abakobwa PSB Huye yananiwe kwegukana umwanya wa gatatu itsindwa na Boni Concili yo muri Uganda ibitego 2-1 mu gihe basaza babo bo muri CGFK begukanye umudali w’umwanya wa gatatu batsinze Mbeya HS yo muri Tanzania kuri penaliti.

Muri rusange, u Rwanda rwari ruhagarariwe n’abanyeshuri 243, rwasoje iyi mikino rwegukanye bwa mbere mu mateka imidali 13 irimo itanu ya Zahabu, ibiri ya Feza n’itandatu y’Umuringa.

Ubwo FEASSSA 2026 yabaga ku nshuro yayo ya 23, yakinwe muri siporo zitandukanye zirimo Umupira w’amaguru, Basketball 5×5, Basketball 3×3, Handball, Table Tennis, Volleyball n’imikino ngororamubiri.

Mu 2025, ubwo Imikino ya FEASSSA yari yabereye i Kakamega muri Kenya, u Rwanda rwegukanye imidali ine irimo ibiri ya Zahabu n’ibiri ya Feza.

Ni mu gihe imidali myinshi yaherukaga kuboneka u Rwanda rwitabiriye iyi mikino hanze ari mu 2022, i Arusha muri Tanzania, aho rwatwaye imidali 10 irimo ibiri ya Zahabu.

Imikino itaha ya FEASSA izabera mu Rwanda mu mpeshyi ya 2027 aho izaba ihasubiye nyuma yo kuhabera mu 2023 mu Karere ka Huye.

Icyiciro cy’abatarengeje imyaka 15 cyatahanye imidali itanu irimo itatu ya Zahabu
ITS Kigali yisubije igikombe cya Basketball yatwaye mu 2025 muri Kenya
  • SHEMA IVAN
  • Kanama 22, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE