Musanze: Babangamiwe n’amapoto yahengamye n’insinga zigiye kugwa hasi

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kanama 22, 2026
  • Hashize iminota 42
Image

Abaturage bo mu Murenge wa Cyuve, Akagari ka Kabeza, mu Karere ka Musanze, bavuga ko bahangayikishijwe n’amapoto y’amashanyarazi amaze hafi amezi 10 ahengamye, aho hamwe mu nsinga zayo zenda kurambarara hasi.

Abo baturage bavuga ko iki kibazo gishobora guteza impanuka, cyane cyane ko amapoto n’insinga biri hafi y’umuhanda ukoreshwa n’ibinyabiziga ndetse n’ahantu abana bakunze gukinira.

Ndihokubwayo Aimable, uturiye aka gace, avuga ko ikibazo cy’ayo mapoto kimaze igihe ariko kikaba kitarakemuka.

Yagize ati: “Aya mapoto amaze igihe ahengamye. Ubu hari n’insinga zigiye kugwa hasi. Iyo imodoka zinyuze hafi yaho zishobora kuzikubita cyangwa zikazica, kandi turahangayitse kuko hari n’abantu bahanyura buri munsi.”

Avuga ko impungenge zabo atari iz’uko insinga zishobora gusa kubangamira urujya n’uruza, ahubwo ko hari n’ubwoba bw’impanuka zishobora gukomoka ku mashanyarazi igihe insinga zagera ku butaka.

Ntihabose, umwe mu babyeyi bo muri aka gace, we avuga ko ikibazo giteye impungenge cyane muri iki gihe cy’ibiruhuko, kuko abana bamara igihe kinini bakinira hafi y’aho izo nsinga ziri.

Yagize ati: “Ubu abana bari mu biruhuko, birirwa bakinira aha. Hari n’abana b’inkubaganyi usanga badatinya kuzinaganaho. Turasaba ko ikibazo cyakemuka hakiri kare, kuko ntitwifuza ko hagira umwana cyangwa undi muntu ugirira ikibazo kuri izi nsinga.”

Abo baturage bavuga ko hari amapoto ashaje n’andi yahengamye, ku buryo batinya ko ashobora kugwa burundu, agakurura izindi nsinga cyangwa akangiza ibintu biri hafi yayo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga ko iki kibazo cy’amapoto n’insinga zo muri Kabeza butari bukizi, ariko ko bugiye kuganira na REG kugira ngo gishakirwe umuti.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Clarisse Uwanyirigira, avuga ko nyuma yo kumenya ikibazo bagiye kugisura no kureba igikwiye gukorwa.

Yagize ati: “Natwe ni bwo tumenye iki kibazo, ariko tugiye gusura aho hantu mu rwego rwo gushakira umuti iki kibazo, ku buryo ku bufatanye na REG izi nsinga zashyirwa ku mapoto mu buryo bukwiye.”

Ubuyobozi busaba abaturage gukomeza gutanga amakuru igihe babonye ibikorwaremezo by’amashanyarazi bishobora guteza impanuka, aho gutegereza ko ikibazo gikomera.

Umukozi wa REG Ishami rya Musanze, Eng. Batangana Regis, avuga ko na bo batari bazi iki kibazo, ariko ko nyuma yo kukimenya bagiye guhita bagira icyo bagikoraho.

Yagize ati: “Reka tubanze twegure iriya poto iri ku rugo rw’umuturage, cyane ko ubona ko iriho na za mubazi nyinshi ikaba yashobora no kugwira inzu z’abaturage. Tugiye kuzihagarika neza, kandi aho ipoto ishaje bigaragara tuzayisimbuze.”

Eng. Batangana avuga ko ikibazo kizakurikiranwa kugira ngo amapoto ashoboka guhagarikwa neza akosorwe, naho ayashaje cyane agasimbuzwa.

Yasabye abaturage kujya batanga amakuru ku gihe, ati: “Abaturage basabwa gutanga amakuru aho babona insinga n’amapoto bafite ikibazo, bakirinda kuzikoraho, n’abana bakirinda kuba bakinira hafi y’aho babona insinga zateza impanuka.”

Imibare ya REG igaragaza ko kugeza muri Nyakanga 2025, 79.5% by’ingo zo mu Karere ka Musanze zari zifite amashanyarazi. Muri izo, 68.5% zari zahujwe n’umuyoboro mugari w’amashanyarazi, mu gihe 11% zari zifite amashanyarazi atari ku muyoboro mugari, cyane cyane akomoka ku mirasire y’izuba.

REG kandi ivuga ko ku rwego rw’igihugu, kugeza muri Nyakanga 2025, amashanyarazi yari amaze kugera kuri 84.6% by’ingo z’u Rwanda, harimo 59.6% ziri ku muyoboro mugari na 25% zikoresha amashanyarazi atari ku muyoboro mugari.

Barasaba ko amapoto ahagarikwa neza kugira ngo insinga zitagwa hasi zikabatwika
Zimwe mu nsinga zigiye kugera ku butaka bigatera impungenge zo zateza impanuka, bifuza ko icyo kibazo cyakemurwa
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kanama 22, 2026
  • Hashize iminota 42
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE