Umuhanzi Rema agiye gutaramira i Kigali
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko umuhanzi w’Umunyanijeriya, Divine Ikubor, wamamaye mu njyana ya Afrobeats, ku izina Rema, azataramira i Kigali mu gitaramo cyo guherekeza Umuhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi, kizabera muri BK Arena ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Nzeri 2026.
Iki gitaramo kizaba ku munsi ukurikiye umuhango wo Kwita Izina abana b’ Ingagi 22, uzaba ubaye ku nshuro ya 21, uzabera mu Kinigi, mu Karere ka Musanze, ku wa Gatanu, tariki ya 4 Nzeri 2026, ukazaba ufite insanganyamatsiko igira iti: “Kubungabunga ibidukikije ni ubuzima no kubungabunga ejo hazaza.”
Kwita Izina ni umuhango ngarukamwaka u Rwanda rukora hagamijwe guteza imbere no kumenyekanisha ibikorwa byo kubungabunga ingagi zo mu Birunga, aho uhuza abashinzwe kubungabunga ibidukikije, abaturage, abayobozi, abafatanyabikorwa ndetse n’abashyitsi baturutse mu bihugu bitandukanye.
Nyuma y’umuhango wo kwita izina ingagi uzabera i Kinigi, ibikorwa byo kwizihiza Kwita Izina bizakomereza i Kigali, aho biteganyijwe ko Rema azasusurutsa abakunzi ba muzika mu gitaramo kizabera mu nyubako ya BK Arena.
Rema, umwe mu bahanzi bakomeye muri Afrobeats bafite izina ku rwego mpuzamahanga, azwi cyane ku ndirimbo zirimo “Calm Down”, yamamaye ku Isi yose kandi ikamufasha kugera ku bakunzi ba muzika hirya no hino.
Muri icyo gitaramo kandi hazataramira abandi bahanzi bo mu Rwanda no mu karere, barimo Kivumbi King, mu gihe abandi bahanzi bazitabira bazatangazwa mu minsi iri imbere.
Umuyobozi ushinzwe Ubukerarugendo muri RDB, Irène Murerwa, yavuze ko Kwita Izina atari umuhango wo kwizihiza ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije gusa, ahubwo unagaragaza umuco, abaturage n’iterambere ry’u Rwanda.
Yagize ati: “Kwita Izina ni umunsi mukuru wo kwizihiza ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije, ariko kandi ni n’umwanya wo kwizihiza umuco w’u Rwanda, abaturage barwo n’iterambere dukomeje kugeraho dufatanyije. Twishimiye kwakira Rema i Kigali mu gitaramo twizeye ko kizaba cyiza cyane muri BK Arena.”
Yakomeje agira ati: “Turahamagarira Abanyarwanda, abashyitsi n’abakunzi ba muzika bo mu karere kose kwifatanya natwe ku itariki ya 5 Nzeri, tukarangiza Kwita Izina muri uyu mwaka mu buryo butazibagirana.”
RDB ivuga ko iki gitaramo kizahuza abakunzi ba muzika baturutse mu Rwanda no mu bihugu byo mu karere, kikaba kimwe mu bikorwa by’imyidagaduro bizasozaho gahunda z’icyumweru cyo kwizihiza Kwita Izina.
Kizaba kandi umwanya wo gukomeza kugaragaza Kigali nk’umujyi ushobora kwakira ibitaramo n’ibikorwa bikomeye mpuzamahanga, mu gihe u Rwanda rukomeje guteza imbere ubukerarugendo n’ibikorwa by’umuco n’imyidagaduro.
Amakuru arambuye ku itike, abandi bahanzi bazitabira ndetse n’uburyo bwo kwinjira muri iki gitaramo azatangazwa n’abategura igikorwa binyuze mu miyoboro yabo yemewe.
Kwita Izina ni umuhango ngarukamwaka wo kwita amazina ingagi zo mu misozi, watangiye gukorwa ku rwego rw’igihugu mu 2005, kugeza ubu hamaze kwitwa amazina ingagi zo mu misozi 438.
Kwita Izina ni igikorwa cyahindutse a kimwe mu bikorwa bikomeye ku rwego mpuzamahanga mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije, igahuza abashakashatsi, abashinzwe kubungabunga ibidukikije, abayobozi, abikorera, abafatanyabikorwa mu bukerarugendo ndetse n’abashyitsi baturutse hirya no hino ku isi.
Uyu muhango kandi ushimangira uruhare rw’abaturage n’abafatanyabikorwa mu kubungabunga ingagi zo mu Birunga, ndetse no guteza imbere ubukerarugendo burambye bugirira akamaro abaturage batuye hafi y’ibyanya bikomye.
