Igitaramo cya mbere cya Boringo Paccy cyamuhaye imbaraga nyinshi

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 22, 2026
  • Hashize iminota 42
Image

Umuhanzi Rukundo Bolingo Paccier uzwi nka Boringo Paccy, avuga ko igitaramo cye cya mbere cyamuhaye icyizere cyo gukomeza gutegura ibindi, nyuma yo kubona uburyo cyitabiriwe n’abakunzi b’umuziki.

Ni igitaramo yise Inganzo Experience Ep1, cyabaye mu ijoro ryo ku wa 20 Kanama 2026. Boringo Paccy ateganya ko iki gitaramo kizajya kiba buri kwezi, kigamije guhuza no kumenyekanisha abahanzi n’abandi bafite impano bakizamuka.

Mu kiganiro yagiranye na Imvaho Nshya, Boringo yavuze ko nubwo yari inshuro ya mbere ategura iki gitaramo, uburyo abantu bakitabiriye bukamushimisha bwamuhaye imbaraga n’icyizere cyo gukomeza.

Yagize ati: “Narishimye cyane kubera uburyo abantu bitabiriye kandi bakishimira igitaramo, kandi ari ubwa mbere. Ndashimira cyane abitabiriye bagashyigikira umuziki Nyarwanda w’ejo hazaza.”

Yakomeje avuga ko uko igitaramo cya mbere cyagenze byamuhaye ishusho y’uko n’ibindi bizakurikiraho bishobora kugenda neza, ari na yo mpamvu afite gahunda yo gukomeza kukitegura.

Ati: “Byampaye ishusho y’uko nidukomeza gukora kandi tugategura nk’uko twabiteguye, ibitaramo bya Inganzo Experience bizaguka. Tuzava aho twakoreye tujye muri Camp Kigali, igihe kizagera tunagere muri BK Arena, aho umuntu azajya aza aje kureba impano nshya atari asanzwe azi.”

Abahanzi bakizamuka bahawe umwanya

Mu gitaramo cya Inganzo Experience Ep1, habonetse abahanzi n’abanyempano batandukanye barimo Mugaara Aubea, itsinda rya J-Sha, Big Isaac wacuranze Saxophone ndetse na Saxowater, uzwi mu gucuranga ibicurangisho by’umwuka bitandukanye.

Hari kandi Mwambi na Ngombwa, babyinnye imbyino gakondo, ndetse n’abandi bahanzi n’abakora ibijyanye n’ubuhanzi bishimishije abari bitabiriye.

Boringo Paccy avuga ko gutanga umwanya ku mpano zikiri nto ari imwe mu ntego nyamukuru z’iki gitaramo, kugira ngo abahanzi bakizamuka babone urubuga rwo kwigaragaza no kumenyana n’abakunzi b’umuziki.

Boringo Paccy n’umuziki wa Fusion

Rukundo Bolingo Paccier ni umwe mu bahanzi bize umuziki mu Ishuri ry’u Rwanda ryigisha Umuziki (Rwanda Music School) riherereye i Muhanga.

Azwi cyane mu njyana ya Fusion, ihuza umuziki gakondo Nyarwanda n’izindi njyana zigezweho. Ni umuririmbyi ndetse n’umwanditsi w’indirimbo, akaba yaramenyekanye cyane nyuma yo gusubiramo indirimbo “Akabyino ka Nyogokuru” ya Rugamba Sipiriyani.

Boringo avuga ko binyuze muri Inganzo Experience, yifuza ko abahanzi bakizamuka babona urubuga ruhoraho rwo kwerekana impano zabo no kubaka umubano n’abakunzi b’umuziki.

Itsinda rya J-Sha baririmbanye na Boringo Paccy
Abarimo Babu na Nyambo bari mu bitabiriye igitaramo cya Boringo Paccy
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 22, 2026
  • Hashize iminota 42
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE