Ubwiza bw’Abanyarwandakazi mu ndirimbo ya Rayvanny yise ‘Rwanda’
Umuhanzi w’Umunya-Tanzania, Rayvanny, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Rwanda’, yakoranye n’umuhanzi Kusslove, aho bombi bagaruka ku rukundo, ubwiza bw’u Rwanda n’Abanyarwandakazi. Muri iyi ndirimbo, Rayvanny agaragaza ko ubwiza bw’Abanyarwandakazi bwamukoze ku mutima, ndetse akavuga ko afite amatsiko yo gusura u Rwanda.
Indirimbo ‘Rwanda’ iri mu njyana za Bongo Flava na Afro-pop, yashyizwe ahagaragara ku wa 21 Kanama 2026 iri mu ndimi eshatu Icyongereza, Igiswahili n’Ikinyarwanda. Mu masaha make yari imaze ishyizwe ku muyoboro wa YouTube wa Rayvanny, yari imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 25.
Yifashishije amazina y’Abanyarwandakazi
Rayvanny yifashishije amazina y’abanyarwandakazi batandukanye, barimo ba Nyampinga b’u Rwanda n’abandi bakobwa n’abagore b’ibyamamare, agaragaza ko yanyuzwe n’ubwiza bwabo.
Mu magambo y’indirimbo, Rayvanny aririmba ati: “Uburanga bwawe Kate Bashabe, Jolly Mutesi cyangwa Shady Boo, inseko ya Naomie Nishimwe, Ange Kagame, Pamella muri beza. Ufite amaso nk’aya Butera Knowless, Uwase Muyango mama ufite ubwiza, Yolo the Queen na Kisitu bo ni intege nke zanjye […]”
Aba bahanzi bakomeza kugaragaza ubutumwa bw’umusore watwawe n’ubwiza bw’umukunzi we, kugeza ubwo amubwira ko yamujyana mu Rwanda.
Mu gitero cy’indirimbo, Rayvanny aririmba ati: “Rwanda eeh Rwanda, Rwanda eeeh Rwanda, Rwanda eeh Rwanda, mukunzi wanjye njyana mu Rwanda.”
Yagerageje no kuririmba mu Kinyarwanda
Uretse kuririmba mu Cyongereza no mu Giswahili, Rayvanny yagerageje no gukoresha Ikinyarwanda, ibintu byashimishije abakunzi be cyane cyane Abanyarwanda.
Hari aho agira ati: “Mugore wanjye uri mwiza, useka neza. Rwanda eeeh! Rwanda. Mukunzi njyana mu Rwanda…”
Gukoresha amagambo y’Ikinyarwanda muri iyi ndirimbo byatumye Abanyarwanda benshi bayakira neza, bamwe banamusigira ubutumwa bwo kumushimira kuba yarahisemo gukora indirimbo ivuga ku Rwanda.
Mu gihe cy’amasaha atarenga 10 imaze gushyirwa kuri YouTube, iyi ndirimbo yari imaze gukurura ibitekerezo birenga 150 by’abayirebye.
Uwitwa Gilbertconna yagize ati: “Wakoze cyane gukora indirimbo ku gihugu cyanjye Rwanda. Turagukunda cyane Rayvanny.”
Naho Jackjack299 yagize ati: “Uzagire urugendo rwiza uzaze usure u Rwanda, ni igihugu kiri ku murongo. Imana ihe umugisha Perezida wacu Paul Kagame.”
Si Rayvanny gusa watwaye n’uburanga bw’Abanyarwandakazi
Rayvanny si we muhanzi cyangwa icyamamare cya mbere ugaragaje ko yatwawe n’ubwiza bw’Abanyarwandakazi.
Abanyamahanga batandukanye basuye u Rwanda bakunze kugaruka ku bwiza bw’abaturage barwo, umutekano ndetse na serivisi nziza bahabwa, ibintu byagiye bigarukwaho n’ibyamamare bitandukanye.
Rayvanny yashyize hanze iyi ndirimbo mu gihe u Rwanda rwitegura Kwita Izina tariki ya 4 Nzeri 2026, umuhango ngarukamwaka wo kwita amazina abana b’ingagi, witabirwa n’ibyamamare n’abashyitsi baturuka mu bice bitandukanye by’Isi.


