Umuhindo wa 2026 uteganyijwemo imvura nyinshi iruta iyaguye mu myaka 30 ishize
Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), Gahigi Aimable yatangaje ko imvura izagwa mu gihe cy’Umuhindo u Rwanda rugiye kwinjiramo guhera muri Nzeri kugera mu Kuboza 2026, izaba iri ku bipimo byo hejuru ugeraranyije n’iyagiye igwa mu myaka 30 ishize.
Yavuze ko izatangira kuva tariki ya 22-29 Nzeri ikazageza kuri 6 Ukuboza 2026 mu gihugu hose, aho ubusanzwe imvura yagwaga mu Rwanda mu myaka 30 ishize, yari ku gipimo kibarizwa kuri milimetero hagati ya 290- 960 ariko iy’uyu mwaka inyinshi izaba ari ku kigero cya mm 800-1000.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Kanama 2026, mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye inama nyunguranabitekerezo yo kumurika imiterere y’imvura u Rwanda ruzabona muri iki gihe cy’Umuhindo.
Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda, Gahigi Aimable yabwiye itangazamakuru ko Igihembwe cy’imvura y’Umuhindo (Nzeri-Ukwakira-Ugushyingo-Ukuboza) wa 2026, giteganyijwemo imvura iri hagati ya milimetero 300 na 1000, ikaba iri hejuru y’impuzandengo nibura y’imyaka 30 y’imvura isanzwe igwa mu Muhindo.
Meteo ivuga ko Ingano y’imvura iteganyijwe mu Muhindo wa 2026 izaturuka k’ubushyuhe bwo mu Nyanja ngari ya Pasifika mu gice cyayo cyo hagati n’uburasirazuba ndetse n’ubwiyongere bw’ubushyuhe bwo mu Nyanja y’Ubuhinde, bwose buri hejuru y’igipimo cy’impuzandengo y’ubushyuhe busanzwe.
Yavuze ibi bizatera ubwiyongere bw’ubuhehere bw’umwuka buzanwa n’imiyaga iva muri izo Nyanja. Izaturuka kandi no ku isangano ry’imiyaga ihehereye iva mu gice cy’amajyaruguru y’Isi rimanuka rigana mu karere u Rwanda ruherereyemo.
Icyo kigo kivuga ko muri rusange mu Muhindo wa 2026, imvura iteganyijwe kuba nke mu kwezi kwa Nzeri 2026, ikaba iri hasi y’ikigero cy’isanzwe igwa muri uko kwezi, ikagenda yiyongera mu yandi mezi asigaye y’igihembwe, aho iyo mvura iteganyijwe igereranywa n’iyaguye mu Muhindo wa 1997 na 2023.
Gahigi yagize ati: “Iyi mvura izaba nyinshi cyane cyane mu mpera z’ukwezi kwa Cyenda gukomeza kugera mu mpera z’igihembwe. Bivuze ko imvura nyinshi izatangira kugaragara mu mpera z’ukwezi kwa cumi”.
Yasabye abahinzi kwitegura ku buryo itariki yazagera biteguye bagahita batera imbuto. Ati: “Muzi ko imvura izatangira mu cyumweru cya gatatu cya Nzeri, bashobora gutangira gukora nk’ibikorwa byo kurwanya isuri, hari indi mirimo ikenewe kugira ngo imvura izaze, ibindi byose byarangiye.”
Uko imvura iteganyijwe kugwa mu Turere
Imvura iri hagati ya milimetero 800 na 1000: iteganyijwe mu Karere ka Nyamasheke, uburengerazuba bw’Uturere twa Rutsiro na Karongi, uburengerazuba n’amajyepfo by’Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru ndetse no mu burasirazuba bw’Akarere ka Rusizi.
Imvura iri hagati ya milimetero 600 na 800: iteganyijwe mu Turere twa Musanze na Gakenke, ibice byo hagati by’Akarere ka Nyaruguru, ibice by’amajyaruguru n’uburengerazuba by’Uturere twa Burera na Muhanga, ahasigaye mu Karere ka Nyamagabe no mu Ntara y’Iburengerazuba uretse mu burengerazuba bw’Akarere ka Rusizi.
Imvura iri hagati ya milimetero 450 na 600: iteganyijwe mu Turere twa Gicumbi na Rulindo, mu Mujyi wa Kigali uretse ibice by’amajyepfo yawo, mu Turere twa Huye, Nyanza, Ruhango na Nyagatare uretse ibice by’uburasirazuba byatwo, amajyepfo y’Akarere ka Gisagara,
Meteo iviga ko Akarere ka Kamonyi uretse igice gito cy’amajyepfo yako, amajyaruguru y’uburengerazuba bw’Akarere ka Rwamagana, amajyaruguru n’uburengerazuba by’Akarere ka Gatsibo n’ahasigaye mu Turere twa Burera, Rusizi na Nyaruguru.
Imvura iri hagati ya milimetero 300 na 450, iteganyijwe ahasigaye mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Iburasirazuba ndetse no Mujyi wa Kigali.