Perezida Kagame yarebye umukino Paris Saint-Germain yatwayemo UEFA Super Cup 2026

Perezida Kagame yarebye umukino Paris Saint-Germain yatwayemo UEFA Super Cup 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yarebye umukino wa UEFA Super Cup warangiye Paris Saint Germain yo mu Bufaransa yegukanye igikombe, nyuma yo gutsinda Aston Villa yo mu Bwongereza ibitego 2-1. Ni umukino wabereye kuri Red Bull Arena muri Autriche mu ijoro ku wa 12 Kanama 2026, ukaba wahuje amakipe yombi yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’.

Ubutumwa bwashyizwe kuri konti ya X y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro bugaragaza ko Perezida Kagame yarebye uwo mukino. Buti: “Muri iri joro i Salzburg, Perezida Kagame yitabiriye umukino wa UEFA Super Cup 2026, wahuje abafatanyabikorwa babiri ba Visit Rwanda Paris Saint-Germain (PSG) yatwaye UEFA Champions League, na Aston Villa, yatwaye UEFA Europa League ndetse ikaba ari yo nshya mu bafatanyabikorwa ba ‘Visit Rwanda’ mu mupira w’amaguru”.

Ku wa 14 Nyakanga 2026, ni bwo Guverinoma y’u Rwanda binyunze mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB yasinyanye amasezerano y’imikoranire n’Ikipe ya Aston Villa yo kwamamaza ubukerarugendo bwarwo ku myambaro yayo aho ibirango bya Visit Rwanda biteganyijwe ko bizaba byanditswe imbere mu gituza ku byambaro y’abakinnyi.

Muri aya masezerano, ikirango cya ‘Visit Rwanda’ kizajya kigaragara imbere ku mipira y’amakipe yose ya Aston Villa arimo iy’abagabo, abagore ndetse n’amakipe y’abakiri bato n’ahandi hantu h’ingenzi.

Kuri rundi ruhande amasezerano y’ubufatanye hagati ya ‘Visit Rwanda’ na Paris Saint-Germain yasinywe bwa mbere mu 2019, avugururwa mu 2025 aho agomba kugeza mu 2028. Ni amasezerano agena ko PSG yamamaza ‘Visit Rwanda’ ku kibuga cyayo, Parc des Princes, ndetse ikambara imyambaro yanditseho ‘Visit Rwanda’ mu gihe iri mu myitozo.

Kuva aya masezerano yasinywa, abafana babarirwa muri za miliyoni bo ku Isi yose, bamenye byisumbuyeho u Rwanda binyuze mu nkuru, mu buryo rugaragara mu itangazamakuru n’ibindi.

Mu mwaka wa 2025 ubukerarugendo bwinjirije Igihugu miliyoni 685 z’amadolari y’Amerika (asaga miliyari 993 z’amafaranga y’u Rwanda), avuye kuri miliyoni 647 z’amadolari y’Amerika (miliyari 934 Frw) mu 2024.

Ibi byajyanye n’uko u Rwanda rwakiriye abashyitsi miliyoni 1,49, umubare wiyongereyeho 9% ugereranyije n’umwaka wabanje.

Perezida Kagame aganira n’abarimo Perezida wa CAF Dr. Patrice Motsepe
Perezida Kagame yahawe umwambaro wa Aston Villa n’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri iyi kipe, Francesco Calvo
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25