Kugira urubyiruko rutabaswe n’ibiyobyabwenge ni ugutegura Igihugu twifuza – Dr. Utumatwishima

  • HITIMANA SERVAND
  • Kanama 12, 2026
  • Hashize amasaha 3
Image

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah yasabye abagize umuryango nyarwanda guhuza imbaraga mu guha uburere bwiza abana n’urubyiruko, bagakumira icyabashora mu bubata bw’inzoga n’ibiyobyabwenge kuko ari byo bizafasha mu kugira imbaraga z’urubyiruko Igihugu cyifuza gushingiraho cyubaka ejo hahaza hacyo hatajegajega.

Ni ubutumwa Minisitiri Dr. Utumatwishima yagarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kanama, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko, wabereye mu Karere ka Gatsibo ku rwego rw’igihugu. Yavuze ko kugira ngo urubyiruko rube imbaraga z’Igihugu zubaka kandi vuba nkuko biri mu ntero yarwo, bisaba ko rutegurwa guhera mu bwana rugaherekezwa rwigishwa uburere buzima buzira ububata bw’inzoga n’ibiyobyabwenge.

Yagize ati: “Ntabwo izi mbaraga z’urubyiruko tuvuga twazigira rwarashegeshwe n’ibiyobyabwenge. Ntawakubaka vuba ari kudandabirana ari yo mpamvu kubungabunga za mbaraga zizubaka bidusaba kwitandukanya n’ububata bw’ibitwangiza.” Yagaragaje ko kubungabunga urubyiruko bireba umuryango nyarwanda urimo ababyeyi ndetse n’ubuyobozi muri rusange.

Ati: “Ababyeyi mu miryango, ubuyobozi mu nzego zose turasabwa gufatanya mu kurera umwana akiri muto tukamuremamo Umunyarwanda wumva ko igihugu ari we kandi akaba ashoboye kubisobanura aho ari hose. Ibi ntibyakunda mu gihe umwana yirirwa yicaranye n’abari mu nzoga akagera mu gihe cy’urubyiruko na we azinywa zaramuzengereje.”

Akomeza agira ati: “Uyu munsi twizihiza umunsi wahariwe urubyiruko dufite umukoro wo gukumira ibyonnyi byose byakwangiza urubyiruko. Ibi birimo inzoga navugaga, ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi birarura urubyiruko.”

Minisitiri Utumatwishima yasabye urubyiruko kwita ku gaciro Leta yabahaye bakakabyaza umusaruro bihatira kwiga no guhanga imirimo kugira ngo bagere ku ntego. Yagize ati: “Ubuyobozi bwiza bw’Igihugu bwakoze ibishoboka mu kubaha umwanya mugiriramo uruhare mu byemezo bibareba. Mu Nama Njyanama hari uhagarariye urubyiruko, mu Nteko Ishinga Amategeko ndetse no muri Guverinoma dufitemo abakiri mu myaka y’urubyiruko. Bivuze ko ahafatwa ibyemezo bibangamiye urubyiruko bakoresha rya jambo bakagira bati: musigeho ibi byatugiraho ingaruka.”

Yongeyeho ati: “Aya mahirwe rero twahawe na Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda dukwiye kuyubaha, tukanayabyaza umusaruro kuko nta rwitwazo rundi dufite. Urubyiruko rwige neza ruharanire ibiruteza imbere duhange imirimo twiyubakire Igihugu:”

Bamwe mu rubyiruko bavuga ko gutegura ubuzima bwabo bakiri bato ari byo byabaha icyizere cyo kuzaba abantu bakuru bafite ijambo kandi bagirira igihugu umumaro.

Diane Nayituriki wiga ibijyanye no kudoda yagize ati: “Kuri uyu munsi w’urubyiruko unyibutsa ko hari amahirwe nahawe nkwiye gukoresha nkaziteza imbere. Ubu ndi kwiga ubudozi aho nizera ko umwaka utaha ku munsi nk’uyu nzaba mbyaza umusaruro uyu mwuga wanjye, bigatuma niha icyo nkeneye sinsuzugurwe nuwo nasaba, bikazatuma ngira ijambo mu bandi.”

Mugenzi we Akayezu Justine amaze imyaka ibiri ari umudozi wabyigiye mu ishuri rya Masaka mu Mujyi wa Kigali, avuga ko kugira umwuga birinda kujarajaza umutima no kujya mu bidafite umumaro. Ati: “Njye maze imyaka ibiri nkorera amafaranga, kwiga umwuga waje kumpa n’akazi byarandinze mu bukumi bwanjye aho nihaga icyo nkeneye. Urubyiruko rufite icyo rukora birufasha kutajagarara mu bidafite umumaro bigera no ku bwihebe burushora mu nzoga n’ibiyobyabwenge. Ubu ndi umugore ndubatse kandi ndi mu cyerekezo cy’iterambere.”

Abandi mu rubyiruko rwaganiriye na Imvaho Nshya rugaragaza ko rwiteguye gukurikiza impanuro z’ubuyobozi by’umwihariko bitabira ibikorwa biganisha mu iterambere ndetse bakirinda ibiyobyabwenge n’ibindi bitari ngombwa byabatandukanya n’indangagaciro zo kubaka Igihugu. Hagaragajwe ko Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare yerekana ko kugeza ubu abafite imyaka 16 kugera kuri 30 ari miliyoni 4 muri miliyoni 14,5 z’abaturage b’u Rwanda bakaba bangana na 24%.

Nayituriki wiga ubudozi yizeza ko bizamufasha kuba urubyiruko rudatega amaboko
Urubyiruko rwagaragaje bimwe mu byo rwiteguye gukora bizarufasha kwiyubaka no kubaka Igihugu
Urubyiruko rwiyemeje kugira impinduka zigamije kwiyubakira icyizere
Urubyiruko ni zo mbaraga zubaka Igihugu
  • HITIMANA SERVAND
  • Kanama 12, 2026
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE