RDB yasubije abibaza ku masezerano y’u Rwanda na Aston Villa

RDB yasubije abibaza ku masezerano y’u Rwanda na Aston Villa

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko u Rwanda rutigeze rusubira inyuma mu kwamamaza ubukerarugendo, nubwo amasezerano rwari rufitanye n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza yarangiye, rukaba rwarayasinyanye amashya na Aston Villa yo kwamamaza ibyo bikorwa binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, rushimangira ko nta mukiliya muto ubaho.

Ku wa 14 Nyakanga 2026, ni bwo Guverinoma y’u Rwanda binyunze mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) yasinyanye amasezerano y’imikoranire n’Ikipe ya Aston Villa yo kwamamaza ubukerarugendo bwarwo ku myambaro yayo aho ibirango bya Visit Rwanda biteganyijwe ko bizaba byanditswe imbere mu gituza cy’abakinnyi b’iyo kipe.

Muri aya masezerano, ikirango cya Visit Rwanda kizajya kigaragara imbere ku mipira y’amakipe yose ya Aston Villa arimo iy’abagabo, abagore ndetse n’amakipe y’abakiri bato n’ahandi hantu h’ingenzi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 11 Kanama 2026 Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima (Rwanda Nature Foundation), yagarutse ku byo u Rwanda rwiteze mu kungukira muri aya masezerano.

Yagize ati: “Kuba twaragiranye amasezerano na Aston Villa ntabwo bivuze ko twavuye hejuru tukamanuka. Mu Kinyarwanda baravuga ngo nta mukiliya muto, kandi tugomba kwagura umubano, ubufatanye, twizera ko amasezerano tumaze kugirana na Aston Villa azatugeza kuri byinshi kandi twiteguye no kugirana amasezerano n’izindi [ikipe] aho bishoboka.”

Mu 2025 ubukerarugendo bwinjirije Igihugu miliyoni 685 z’amadolari (miliyari 890 Frw), avuye kuri miliyoni 647 z’amadolari ya Amerika mu 2024.

Ibi byajyanye n’uko u Rwanda rwakiriye abashyitsi miliyoni 1,49 umubare wiyongereyeho 9% ugereranyije n’umwaka wabanje.

Muri uwo mwaka Pariki z’Igihugu z’u Rwanda zakiriye abashyitsi 155 394 zinjiza miliyoni 40,8 z’amadolari ya Amerika.

Mu 2025, Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ni yo yakomeje kuza ku isonga mu kwinjiza amafaranga menshi aho yinjije miliyoni 35,8 z’amadolari ya Amerika hafi 88% by’ayinjiye yose avuye muri za Pariki.

Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ni yo yagize ubwiyongere bwihuse kurusha izindi mu mubare w’abayisura, ibintu bisobanurwa ko byaturutse ku bikorwa bishya by’ubukerarugendo birimo ‘Zipline’ no kugendera ku migozi.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima (Rwanda Nature Foundation), Eugène Mutangana yemeje ko amasezerano na Aston Villa yitezweho umusaruro
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25