Amb. Nzabamwita yatanze impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Armenia
Ambasaderi Maj. Gen. Joseph Nzabamwita yashyikirije Perezida wa Armenia, Vahagn Khachaturyan, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo Gihugu. Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Kanama 2026, mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu iherereye mu Murwa Mukuru wa Yerevan.
Perezida Khachaturian yavuze ko ari ingenzi cyane mu gushyira imbaraga mu guteza imbere umubano hagati y’ibihugu byombi.
Yashimangiye ko hakenewe kongera imbaraga mu biganiro bya politiki no gushakisha amahirwe y’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye, by’umwihariko mu bwenge buhangano (AI), ikoranabuhanga rigezweho, guhanga udushya, ndetse no mu bikorwa bihuriweho binyuze mu Muryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF n’ibindi bihugu bidakora ku nyanja.
Ambasaderi Nzabamwita yashimiye uburyo yakiriwe, anageza kuri Perezida Vahagn Khachaturyan, intashyo za mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame. Amb. Maj. Gen. Joseph Nzabamwita asanzwe ahagarariye u Rwanda muri Belarus n’u Burusiya ari na ho afite icyiciro.
Arménie ni igihugu gito kiri ku buso bungana na kilometero 26 743, aho giherereye mu gace k’imisozi izwi nka Caucasus itandukanya u Burayi na Aziya. Iki gihugu gituwe na miliyoni 3,1 kikabarirwa mu bihugu biri mu Burayi, n’ubwo igice cyacyo kinini kiri muri Aziya, ndetse kikaba gikikijwe n’ibihugu birimo Turukiya, Iran, Azerbaijan na Georgia.
Iki gihugu kizwi cyane kubera amateka yacyo y’igihe kirekire, abarwa kuva mbere y’ivuka rya Yesu. Ni igihugu kibarirwa mu bifite ubukungu bukomeje kuzamuka cyane, aho umusaruro mbumbe wacyo mu 2025 wari miliyari 29,2 z’amadolari ya Amerika.



