Paris Saint-Germain yegukanye UEFA Super Cup ku nshuro ya kabiri yikurikiranya (Amafoto)

  • SHEMA IVAN
  • Kanama 12, 2026
  • Hashize umunsi 1
Image

Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa yatsinze Aston Villa yo mu Bwongereza ibitego 2-1, yegukana igikombe kiruta ibindi i Burayi (UEFA Super Cup), ku nshuro ya kabiri yikurikiranya. Uyu mukino wahuje ikipe yatwaye Champions League ari yo Paris Saint-Germain na Aston Villa yegukanye Europa League, wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki 12 Kanama 2025, kuri Stade ya Red Bull Arena, mu Mujyi wa Salzburg muri Autriche.

Wari umukino kandi wahuje amakipe yombi yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’.

Paris Saint Germain ni yo yatangiye neza umukino igerageza kurema uburyo bwo gutsinda igitego bidatinze ku munota wa 20 yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Khvicha Kvaratskhelia ku ishoti riremereye cyane ari mu rubuga rw’amahina umupira uruhukira mu rushundura.

Iyi kipe y’i Paris yakomeje gukina neza ishaka igitego cya kabiri ariko abakinnyi basatira barimo Desire Doue na Maghnes Akliouche bakagorwa no kubyaza umusaruro uburyo babonaga.

Mu minota 35, Aston Villa yatangiye kwinjira mu mukino itangira kugerageza uburyo bwo kwishyura igitego ariko rutahizamu Brian Madjo akomeza guhusha uburyo butandukanye imbere y’izamu.

Ku munota wa 45, Brian Madjo yishyuriye Aston Villa ku mupira mwiza John McGinn yamuhaye ari mu rubuga rw’amahina ahita awushyira mu rushundura. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Paris Saint Germain yatangiranye impinduka mu gice cya kabiri, Maghnes Akliouche asimburwa na Ousmane Dembélé.

Izi mpinduka zafashije iyi kipe gukomeza gusatira bidatinze ku munota wa 61, Désiré Doue yatsinze igitego cya kabiri ku mupira Ousmane Dembélé yamuhaye ba myugariro ba Aston Villa bakeka ko yaraririye yisanga asigaranye wenyine n’umuzamu Marco Bizot ahita awushyira mu izamu.

Iyi kipe yo mu Bufaransa yakomeje gusatira bikomeye cyane ari nako ihusha uburyo bwinshi bwakurwagamo n’abakinnyi b’inyuma ba Aston Villa nka Pau Torres ndetse n’umunyezamu Marco Bizot.

Mu minota 75, Aston Villa na yo yanyuzagamo igasatira ku mipira PSG yabaga itakaje ikazamuka yihuta harimo ishoti rikomeye ryatewe na João Gomes ari mu rubuga rw’amahina, umupira ukurwaho ugana mu izamu na Warren Zaire-Emery.

Umukino warangiye Paris Saint-Germain yatsinze Aston Villa ibitego 2-1, yegukana iri rushanwa ku nshuro ya kabiri yikurikiranya mu mateka yayo.

Iki gikombe cyabaye icya 13 umutoza Luis Enrique atwaye kuva yagera muri Paris Saint-Germain mu myaka itatu ishize.

Muri uyu mukino, umusifuzi w’Umunya-Somalia, Omar Artan yaciye agahigo ko kuba umusifuzi wa mbere udakomoka i Burayi, wasifuye umukino wa UEFA Super Cup.

Muri Kamena uyu mwaka Omar yabaye ikimenyabose nyuma yo kwangirwa kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yagombaga gusifura imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Abakinnyi Aston Villa yabanje mu kibuga
Abakinnyi PSG yabanje mu kibuga
Umunya-Somalia, Omar Artan yaciye agahigo ko kuba umusifuzi wa mbere udakomoka mu Burayi, wasifuye umukino wa UEFA Super Cup
Umusifuzi Omar Artan na ba kapiteni b’impande zombi mbere yo gutangira umukino
Khvicha Kvaratskhelia yishimira igitego yatsinze
Khvicha Kvaratskhelia atera umupira wavuyemo igitego
Brian Madjo ahanganye na William Pacho
Brian Madjo yishimira igitego yishyuriye Aston Villa mu mpera z’igice cya mbere
Khvicha Kvaratskhelia na Désiré Doue bishimira igitego cya mbere
Désiré Doue yishimira igitego cya kabiri yatsinze
Abakinnyi ba PSG bishimira igitego cya kabiri cyinjijwe na Désiré Doue
Désiré Doue ni we watowe nk’umukinnyi mwiza w’umukino
Paris Saint-Germain yegukanye UEFA Super Cup ku nshuro ya kabiri yikurikiranya
  • SHEMA IVAN
  • Kanama 12, 2026
  • Hashize umunsi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE