FEASSSA 2026: Abanyeshuri bahagarariye u Rwanda bahize gutahana ibikombe biruhesha ishema

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 12, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image

Abanyeshuri 243 baturutse mu bigo bitandukanye by’amashuri yisumbuye mu Rwanda berekeje muri Tanzania, aho bitabira imikino ihuza ibyo bigo by’amashuri mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (FEASSSA), bafite umuhigo wo guhesha u Rwanda ishema no gutahana ibikombe.

Ni imikino igiye kuba ku nshuro ya 24, ikazakinwa mu byiciro 16 birimo umupira w’amaguru, Basketball, Volleyball n’indi itandukanye.

Aba banyeshuri bahagurutse mu Mujyi wa Kigali berekeza muri Tanzania kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 12 Kanama 2026, aho bagiye bafite intego yo guhagararira neza u Rwanda no kuruhesha ishema.

Igiraneza David ukina mu ikipe y’Ikigo cy’Ishuri cya Collège George The Fox Kagarama (CGFK) mu Karere ka Kicukiro, yavuze ko umuhigo we ari ugutahana intsinzi.

Yagize ati: “Njyewe ku ruhande rwanjye umuhigo ni ugutahukana intsinzi kandi nkurikije n’uko ikipe yacu yiteguye, twese turabizi ko ari uguhatana tugahesha ishema Igihugu cyacu.”

Uwase Diela ukina Volleyball na we yavuze ko biteguye neza kandi ko bafite umukoro wo guhagararira u Rwanda uko bikwiye.

Ati: “Twarateguwe kandi twiteguye gukora cyane kuko tugomba kwimana u Rwanda tukaruhesha ishema. Icyo twabwira Abanyarwanda bose ni uko tutazabatenguha.”

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yafurije abo banyeshuri kuzitwara neza muri iyi mikino, abasaba gushyiramo imbaraga zose no kuzirikana ko bahagarariye u Rwanda.

Yagize ati: “Mbere na mbere ndabifuriza ko imikino yazagenda neza, ntihazagire uvunika. Muzashyiremo imbaraga zose mufite, mukomeze uwo muco wa siporo. Muzahura n’ibindi bihugu, icyo nabasaba ni uko muzibuka y’uko muhagarariye u Rwanda.”

Minisitiri Nsengimana kandi yabibukije ko imyitwarire yabo, haba mu kibuga cyangwa hanze yacyo, ari ishusho y’u Rwanda, bityo abasaba kwitwara neza.

Ati: “Batubwiye iby’inzoga z’ibyuma, ariko mu by’ukuri murabona ko mwese muri abana batoya. Uretse n’ibyuma, n’inzoga zisanzwe ntimukwiye kuzinywa. Mwirinde ibintu bishobora kubicira ubuzima, haba ubwa none cyangwa ubw’ejo.

Uko mukina, uko mwifata haba mu kibuga cyangwa hanze y’ikibuga, mwibuke y’uko muri ba Ambasaderi b’u Rwanda ku buryo ntawe uzinuba ngo ‘ba Banyarwanda.’”

U Rwanda rwitwaye neza mu mikino ya 2025

Mu mwaka wa 2025, mu mikino ya FEASSSA yabereye i Kakamega muri Kenya, u Rwanda rwari ruhagarariwe n’abanyeshuri 262.

Rwasoje iyo mikino rwegukanye imidali ine, irimo ibiri ya Zahabu n’ibiri ya Feza.

Kuri iyi nshuro, u Rwanda rwajyanye kandi itsinda ry’abaherekeza abakinnyi ririmo abaganga, abashinzwe imibereho y’abakinnyi aho bazaba bacumbitse, abazakurikirana buri mukino ndetse n’abandi bakozi, aho bose bavuga ko biteguye bihagije.

Uretse u Rwanda, ibindi bihugu bizitabira iyi mikino ni Uganda, u Burundi, Sudani y’Epfo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya ndetse na Tanzania izaba iri mu rugo.

Biteganyijwe ko imikino ya FEASSSA izatangira ku wa 15 Kanama 2026, ikazabera mu gace ka Morogoro muri Tanzania, ikazasozwa ku wa 23 Kanama 2026.

Abanyeshuri baserukiye u Rwanda mu mikino ya FEASSA biyemeje kuruhesha ishema
Bahamya ko biteguye bihagije bityo bagiye kwimana u Rwanda
Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph yasabye abanyeshuri bitabiriye FEASSA kurangwa n’imyitwarire myiza
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 12, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE