Gatsibo: Inzego z’umutekano zatangiye iperereza ku mvano y’urupfu rw’umugore n’abana be 2
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba ivuga ko hatangiye iperereza ku rupfu rw’umugore wo mu Murenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo, wapfuye urupfu rw’amayobera agapfana n’abana be babiri.
Byagarutsweho n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba SSP Hamdun Twizerimana, wavuze ko nyuma yo kumenya iby’urupfu rw’umugore w’imyaka 36 wari utuye i Muhura n’abana be 2 rwabaye mu ijoro ryo ku wa 11 rishyira iry’iya 12 Kanama 2026, inzego z’umutekano zahageze ndetse zigatangira iperereza.
Yagize ati: “Aya makuru yamenyekanye atanzwe n’abaturanyi aho ubuyobozi n’inzego z’umutekano zihutiye kuhagera zisanga bose uko ari 3 bapfuye. Hari ibyavugwaga ndetse bikekwa ko byaba byateye uru rupfu ariko icyo twavuga ni uko ibivugwa byose atari ko biba ari ukuri, imirambo yahise ijyanwa mu bitaro bya Kiziguro kugira ngo ikorerwe isuzuma ndetse n’iperereza riratangira ngo hagaragazwe impamvu nyayo yateje izo mfu.”
Mu makuru yavugwaga n’abaturanyi bakeka ko uyu mugore yaba yiyahuye abitewe no gufuhira umugabo we ngo wari ufitanye umubano n’undi mukobwa. Munyandamutsa Albert yagize ati: “Hari urwandiko uyu mugore yanditse ruriho izina ry’umukobwa ashinja kumutwarira umugabo aho yagaragazaga ko kubyihanganira bimunaniye. Ibi rero bituma dukeka ko yaba yiyahuye akanagira uruhare mu rupfu rw’abana be kuko batari barwaye.”
Murecyeyisoni Domina avuga ko batunguwe n’aya mahano ndetse yabakuye umutima. Ati: “Iyi nkuru yatubereye inshamugongo. N’ubu ndibuka aba bana bakiri bazima ngasusumira, ni akaga kubona imirambo y’abantu batatu bapfiriye rimwe nta wari urwaye. Ndagaya imyitwarire y’ababana ntibabere bagenzi babo inyangamugayo ku buryo babakururira mu bibazo nk’ibi, ariko ni n’ishyano ku muntu ufata imyanzuro nk’iyi imwambura ubuzima ikanabwambura abaziranenge b’abana badafite uruhare mu bibazo by’ababyeyi.”
Amakuru y’uru rwandiko kandi yanemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhura, Rudasingwa Michel, wavuze ko abaruvugwagamo barimo umugabo wa nyakwigendera n’umukobwa bikekwa ko bafitanye umubano wihariye bahise batabwa muri yombi kugira ngo bakorweho iperereza.
Uyu muyobozi yasabye abaturage kwirinda gufata imyanzuro mibi ibaganisha ku gutakaza ubuzima ahubwo igihe bafitanye amakimbirane na bagenzi babo bakagana ubuyobozi bukabafasha. Ati: “Si byiza kwihererana ibibazo kandi ubuyobozi bubereyeho gutega amatwi abaturage no kubafasha gushaka ibisubizo. Abaturage turabasaba kwirinda gukoreshwa n’umujinya mu gufata ibyemezo bigayitse birimo n’ibyo kwiyambura ubuzima.”