Amb. Nduhungirehe yeretse Afurika uko yakoresha AI mu kwirinda ibirimo iterabwoba

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 12, 2026
  • Hashize amasaha 4
Image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Nduhungirehe Olivier, yatangaje Afurika igomba kubaka ubushobozi bwayo mu bijyanye no gukoresha ubwenge buhangano (AI), kugira ngo ibashe kurinda umutekano n’ubusugire bwayo harimo no kurinda iterabwoba.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 12 Kanama, ubwo hatangizwaga ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru by’Inama Mpuzamahanga ku Mutekano wa Afurika (ISCA) iteraniye i Kigali.

Iyi nama yahuje abayobozi bashinzwe umutekano, abafata ibyemezo, abashakashatsi, inzobere mu ikoranabuhanga ndetse n’abafatanyabikorwa mu iterambere, kugira ngo basuzume ingaruka ikoranabuhanga ryigenga n’ubwenge buhangano (AI) bishobora kugira ku mutekano n’ingabo bya Afurika.

Nduhungirehe yagize ati: “Uburyo bwigenga bw’ikoranabuhanga n’ubwenge buhangano bigenda birushaho kuboneka no kugerwaho na benshi, harimo n’abarikoresha batari ibihugu cyangwa inzego za Leta.

Ibi bisobanuye ko inzego zacu z’ingabo n’iz’umutekano zigomba gukomeza guhindura imikorere no kugendana n’iterambere ryabyo, ndetse zikagira ubushobozi bwo guhora ziri imbere. Afurika ntishobora kwemera gusigara inyuma mu gihe iri koranabuhanga rikomeje gutera imbere.” 

Ikoranabuhanga ryigenga (autonomous technologies) ni sisitemu zishobora kumenya no gusobanukirwa ibizikikije, gufata ibyemezo no gukora imirimo runaka, mu gihe uruhare rw’umuntu mu kuzikurikirana no kuzigenzura buri gihe ruba ari ruto cyangwa rudahari.

Rishobora kuba rigizwe na porogaramu zikoresha ubwenge buhangano (AI), za robo, ibinyabiziga byigenga ndetse n’izindi sisitemu zishobora kwihuza n’impinduka z’ibidukikije cyangwa imiterere y’akazi ziri gukoramo.

Minisitiri Nduhungirehe yagize ati: “Muri icyo gihe, sisitemu zigenga z’ikoranabuhanga zishobora no gutanga amahirwe.  Zishobora kudufasha kurushaho guhangana neza n’ibibazo bimwe na bimwe by’ingutu by’umutekano dufite, birimo iterabwoba, imitwe yitwaje intwaro ndetse n’ibyaha by’imitwe y’abagizi ba nabi”.

Yavuze ko ubushobozi bwa Afurika bwo kungukira mu bwenge buhangano (AI) no muri iri koranabuhanga buzashingira ku bushobozi bwo guteza imbere ubumenyi, inzego n’ubuhanga bukenewe kugira ngo iri koranabuhanga rikoreshwe kandi rihuzwe n’ibikenewe byihariye ku Mugabane wa Afurika.

Minisitiri yavuze ko gushimangira ubushobozi bw’ibihugu bya Afurika ari ingenzi mu gihe ibi bihugu bikomeje guhangana n’imiterere y’umutekano igenda irushaho gushingira ku ikoranabuhanga.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa ISCA, Ambasaderi Lt Gen (Rtd) Frank Mushyo Kamanzi, yavuze ko iterambere ry’ubwenge buhangano (AI) ndetse na sisitemu zigenga zikoreshwa mu kirere, mu mazi no ku butaka, bigenda bigira uruhare rukomeye mu ntambara, umutekano w’imipaka, ibikorwa byo gushyigikira amahoro ndetse no mu kurinda umutekano w’ibihugu.

Yavuze ko sisitemu zigenga, mbere zafatwaga nk’ikoranabuhanga ry’ahazaza, ubu zigenda ziba kimwe mu bigize imiterere y’ingamba n’imikorere y’umutekano muri iki gihe.

Ingero z’iri koranabuhanga zatangiye kugaragara mu ntambara zimwe na zimwe ziri kubera ku Isi mu bitangazamakuru hakwirakwiye amakuru avuga Ingabo za Ukraine bivugwa ko zakoresheje intwaro zikoresha ubwenge buhangano, zirimo sisitemu zakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizwi nka Switchblade 300 na Switchblade 600, zishobora kumenya aho zigomba kugana ndetse zikihitiramo aho zigomba kurasa.

Itsinda ry’Impuguke ry’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano kuri Libya na ryo ryatangaje ko drone yakozwe muri Türkiye yitwa Kargu-2 yakoreshejwe mu ntambara yo muri Libya mu 2020, ikaba yarashoboraga kumenya no kugaba igitero aho hose, bisabye gukomeza kugenzurwa n’umuntu.

Kamanzi yavuze ko kuri Afurika, izi mpinduka mu ikoranabuhanga zizana amahirwe ariko zikagira n’imbogamizi.

Ati: “Sisitemu zigenga zifite ubushobozi bukomeye bwo kongera ubushobozi bwo gukusanya amakuru y’ubutasi, kunoza igenzura ry’imipaka, gufasha mu mutekano wo mu nyanja, kurinda ibikorwa remezo by’ingenzi ndetse no kugabanya ibyago bishobora kugera ku basirikare n’abakozi bashinzwe umutekano, n’ibindi.”

Yagaragaje kandi ko hakenewe guteza imbere ubumenyi, ubushobozi mu by’ikoranabuhanga n’inzego bikenewe kugira ngo sisitemu zigenga zishobore gukoreshwa no gukomeza kubungabungwa neza.

Kamanzi yavuze ko Afurika ikwiye kurushaho kugira uruhare mu biganiro mpuzamahanga bigamije gushyiraho umurongo ngenderwaho ku iterambere no ku micungire ya sisitemu zigenga, aho gutegereza gusa kugendera ku byemezo bifatwa n’ahandi ku Isi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Nduhungirehe yeretse Afurika uko yahangana n’iterabwoba ikoresheje AI
Iyi nama yitabiriwe n’inzego zitandukanye za gisirikare muri Afurika
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 12, 2026
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE