Dr. Nsengiyumva yasabye Intore z’Indangamirwa kuba ku isonga mu kurinda ibyagezweho

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 10, 2026
  • Hashize umunsi 1
Image

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin yasabye urubyiruko rw’Intore z’Indangamirwa kuba ku isonga mu kurinda ibyo u Rwanda rwagezeho no kubiteza imbere, kugira ngo n’abazazikomokaho bazabasigire umurage ukomeye wo kubaka Igihugu.

Ibi yabigarutseho mu muhango wo gusoza Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16, aho yashimye abateguye iri torero ndetse n’urubyiruko rwatoranyijwe rukaryitabira, avuga ko rwasoje amasomo rwagaragaje umurava, ikinyabupfura n’ubushobozi rwari rusanzwe rugaragaza mu bikorwa byarwo.

Yashimangiye ko ibyo bikwiye gutera ishema izo Ntore, anavuga ko Guverinoma ibashimira uruhare bagize. Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yavuze ko mu byumweru bitandatu bamaze mu Itorero batojwe kwihangana no kugira ikinyabupfura, ndetse ko ibyo byabafashije gukorera hamwe nk’ikipe imwe.

Yagize ati: “Mu gihe muva muri iri torero mukomeza ishingano zanyu, ndagira ngo mbibutse ko ibi atari iherezo. Ibyo Igihugu kibasaba bitandukanye n’ibyo urubyiruko rwabohoye Igihugu rwasabwaga. Bo basanze u Rwanda rwarasenywe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko ubutwari bwabo bwagaragariye mu kongera kubaka Igihugu bundi bushya, kugarura ubumwe bw’Abanyarwanda no gushyiraho umusingi ukomeye w’iterambere u Rwanda rugezeho uyu munsi.”

Uwo muyobozi yibukije izo Ntore ko zabyirutse u Rwanda rwaratangiye kwiyubaka kandi zifite icyizere gihamye cy’ahazaza. Yagize ati: “Mwe mubyirutse u Rwanda rwarongeye kwiyubaka, rufite amahirwe menshi kandi rufite ejo hazaza hatanga icyizere.

Inshingano yanyu rero ni ukurinda ibyagezweho no kubiteza imbere, mukageza Igihugu ku ntera irenze kure cyane iy’aho mwagisanze, kugira ngo n’abazabakomokaho muzabasigire umurage uruta uwo mwahawe.”

Yunzemo ati: “Bibasaba guhitamo kuba inyangamugayo mu byo mukora byose, mutitaye ko hari ubareba, kwiyubaha ndetse no kubaha abandi, gukomera ku ijambo, no kugira uburyo bwo guhitamo igikwiye, kabone n’ubwo haba hari andi mahitamo yoroshye kurushaho.”

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Dr Bizimana Jean Damascene yashimangiye ko abo barangije amasomo yabahaye imbaraga zo gukomera ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda. Yagize ati: “Bafite icyivugo kibaranga kigira kiti: Ndi Indangamirwa mu nkomezamihigo, ndi umuranga w’u Rwanda, ndi isonga yo kubaka u Rwanda rushya, mporana ibakwe mu kurushakira imbuto nkagira ishyaka ryo kurushakira amaboko.”

Yifurije izo Ntore kuzaba ‘Imbangukirabigwi n’Inyangagusumbwa, Indashyikirwa n’Indatsimburwa, Abadasumbwa n’Abadasumbanya, Inyamamare, Rudahangarwa na Rugwizakurinda, Rwizihirwakubarusha na Rwizihirwahakomeye’.

Dr. Bizimana yavuze ko abo barangije icyiciro cya 16 cy’Indangamirwa, bishimiye kwizihiza Umuganura, ashimangira ko basabye ko hakongerwamo indangagaciro zo kunoza imivugire y’Ikinyarwanda ndetse no gutoza urubyiruko izindi ndangagaciro, zirimo kubaha kirazira z’umuco Nyarwanda.

Urubyiruko rwarangije ayo masomo rugera kuri 679 bakaba bariyongereye ugereranyije n’abajyaga bitabira ibyiciro byabanje aho babaga babarirwa hagati ya 400 na 450.

MINUBUMWE kandi ivuga ko kuri iyi nshuro urubyiruko rwavuye mu mahanga rwabaye rwinshi kuko ubu ari 137 barimo abakobwa 66 n’abahungu 71; ibihugu byongereye umubare w’ababiturutsemo ni Ubwami bw’u Bwongereza ndetse na Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Iyo Minisiteri kandi ivuga ko mu mwaka utaha biteganyijwe ko hazakirwa urubyiruko mu itorero nk’iryo ry’Indangamirwa rugera kuri 800 hashingiwe ku kuba rusigaye rutorezwa mu kigo cy’imyitozo ya Gisirikare cya Gabiro cyujuje ibisabwa byose muri iryo Itorero.

Kuva Itorero ryatangizwa mu 2008, bamaze kuba 5 985, aho bahabwa ubumenyi bw’ibanze bwa gisirikare, bagakora ingendoshuri zigaragaza amateka y’u Rwanda, ndetse bakigishwa gukorera hamwe, kwigira, kwitangira igihugu n’izindi.

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin yasabye Indangamirwa guharanira kuba ku Isonga mu kurinda ibyo u Rwanda rwagezeho
Umuhango witabiriwe n’Abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ingabo Marizamunda Juvenal n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Muganga Mubarakh
Urubyiruko rwitabiriye Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16 rwasoje amasomo
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 10, 2026
  • Hashize umunsi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE