Karongi: Abayobozi batatu bafungiwe gucuruza inzoga z’ibyuma
Abayobozi batatu bo mu nzego z’ibanze mu Karere ka Karongi batawe muri yombi bakurikiranyweho gucuruza inzoga z’inkorano zizwi nk’“ibyuma”, nyuma y’umwanzuro wa Guverinoma wo kuzica burundu ku masoko.
Ibi byatangajwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi nyuma yo kumena litiro 2 152 z’inzoga z’ibyuma, zirimo Konyagi, Kiwingu, Ingufu Gin, Rack Gin, African Gin ndetse n’urwagwa ruzwi nka Muziburo, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Kanama 2026.
Abafashwe barimo Umuyobozi w’Umudugudu wo mu Murenge wa Murundi, Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akagari ka Rutabi ndetse n’Umuyobozi w’Akagari ka Kavumu Wungirije ushinzwe imibereho n’iterambere (SEDO), twombi two mu Murenge wa Twumba mu Karere ka Karongi.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerard, yavuze ko abaturage bagaragaza ko izi nzoga zagize ingaruka zikomeye ku mibereho yabo, zirimo gusenya imiryango, guteza ubukene n’uburwayi.
Ati: “Uyu munsi twamennye litiro 2 152. Ntabwo twavuga ko zarangiye kuko n’ubu izi tumaze kumena harimo izaje mu gitondo. Hari abaturage bumva nabi bagiye bazikura aho bacururiza bakajya kuzihisha mu ngo.”
Muzungu yakomeje kuburira abaturage bafite izi nzoga ko bagomba kuzitanga ku bushake, kuko abazafatwa bazicuruza cyangwa bazihishe bazabihanirwa.
Ati: “Uyu munsi dufite abayobozi barimo Mudugudu, SEDO na Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akagari bari mu maboko ya Polisi kuko bo ubwabo bafashwe bari kuzicuruza.”
Abari basanzwe bazinywa batanze umuburo
Kanyamanza Athanase, umaze imyaka isaga 10 anywa inzoga z’ibyuma, yavuze ko zamugiriraga ingaruka ku buzima, ariko kuva yazireka ubuzima bwe bukaba bwarahindutse.
Ati: “Narazinyoye ngeze aho nta mutwe, ku buryo nahoraga mu rugomo ndetse ngahora ndwara mu nda, ariko ubu meze neza. Ndashima Imana yandokoye ubuzima bubi nari ndimo, kandi n’ubuyobozi bwarakoze kuzica kuko zari ziri kutwicira abana.”
Serugo Sosthène na we wahoze anywa inzoga z’ibyuma yavuze ko iyo yazinywaga yumvaga ububabare mu gatuza.
Ati: “Hari mugenzi wanjye twakoranaga amagare, wanywaga Ingufu buri munsi atayivangiye. Twagiye kubona tubona umutima we uraturitse, arapfa.”
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko inzoga zitujuje ubuziranenge, zizwi cyane nk’“ibyuma”, zimaze guteza urupfu rw’abantu bagera kuri 50 muri uyu mwaka wa 2026, mu gihe abandi barenga 100 zatumye bahuma, na ho abasaga 500 bakaba baragejejwe kwa muganga kubera ingaruka zazo.
