Paris: Urukiko Rusesa Imanza rwateye utwatsi ubusabe bwa Lt. Col. Kayumba bwo kutaburanishwa

Paris: Urukiko Rusesa Imanza rwateye utwatsi ubusabe bwa Lt. Col. Kayumba bwo kutaburanishwa

Ubutabera bw’u Bufaransa bwemeje bidasubirwaho ko Umunyarwanda Lt Col Cyprien Kayumba wari mu Ngabo zatsinzwe (Ex- FAR), ko agezwa imbere y’urukiko kugira ngo aburanishwe ku byaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma yaho tariki ya 29 Nyakanga Urukiko Rusesa Imanza rwa Paris mu Bufaransa ruteye utwatsi ubusabe bwe bwo kudakurikiranwa n’ubutabera. Lt Col Kayumba ashinjwa kuba ari we wari ushinzwe kugura intwaro mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubushinjacyaha buvuga ko yari ku isonga mu bikorwa byose bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse yari mu nama yahuje ba Ofisiye bakuru mu ngabo mu ijoro ry’itariki ya 6 rishyira uwa 7 Mata 1994, nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Juvénal Habyarimana wayoboraga u Rwanda, habaye inama ikomeye cyane y’ubuyobozi bukuru bwa Ex-FAR yari iyobowe na Col Théoneste Bagosora.

Ubushinjaha bukomeza buvuga ko icyo gihe Cyprien Kayumba yakoze byinshi mu gushaka intwaro ndetse akabikomereza i Goma na Kishansa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyamara Umuryango w’Abibumbye wari warakomanyirije Leta y’u Rwanda kugura intwaro mu mahanga.

Uyu musirikare yemereye abagenzacyaha ko yaguze intwaro mu mahanga, ariko ko atari azi ko zifashishwa muri Jenoside, kandi ko ibyo yakoze byose byashingiraga ku ibwiriza yahabwaga na Minisiteri y’Ingabo. Gusa Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwagaragaje ko adakwiye kwizerwa.

Muri Mutarama 2025, abacamanza bo mu Bufaransa bafashe icyemezo cyo guhagarika iperereza kuri Lt. Col. Kayumba, bagaragaza ko nta bimenyetso bihagije byerekana ko uyu musirikare yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umunyamategeko w’Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa, Me Gisagara Richard, yatangaje ko umwanzuro w’Urukiko rusesa imanza usobanuye bidasubirwaho ko Lt. Col. Kayumba azaburanishwa. Me Gisagara yagize ati: “Bidasubirwaho, dosiye y’uwahoze ari Lieutenant Col muri FAR, Cyprien Kayumba, yahawe Urukiko rwa Rubanda kugira ngo rumuburanishe by’umwihariko ubufatanyacyaha muri Jenoside.”

Ishami ry’Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa rishinzwe gukurikirana ibyaha by’iterabwoba (PNAT) ryajuririye uyu mwanzuro, rigaragaza ko hari ibimenyetso byirengagijwe muri iyi dosiye. Uyu munyamategeko yagaragaje ko nyuma y’imyaka 24 umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa, Survie na FIDH imutanzeho ikirego, igihe kigeze ngo abazwe uruhare ashinjwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Umunyarwanda Dr Nsengimana mu bantu 100 Isi ihanze amaso 3 Ukwakira 2026 Saa 11:50
  2. Amavubi U23 yerekeje muri Sudani y’Epfo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 3 Ukwakira 2026 Saa 11:37
  3. Abanyamwuga muri Sinema Nyarwanda berekeje muri Amerika kwihugura 3 Ukwakira 2026 Saa 10:54
  4. RBA na Televiziyo ya Mozambique byiyemeje imikoranire mu iterambere 3 Ukwakira 2026 Saa 09:51
  5. Amavubi yageze i Kigali yakirwa mu cyubahiro (Amafoto na Video) 2 Ukwakira 2026 Saa 21:34