U Rwanda rugiye Kwita amazina abana b’ingagi 22

  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 11, 2026
  • Hashize amasaha 4
Image

U Rwanda ruritegura Kwita amazina abana b’Ingagi 22 mu muhango uzaba ubaye ku nshuro ya 21, aho biteganyijwe ko uzabera mu Kinigi mu Karere ka Musanze tariki ya 4 Nzeri 2026. Mu kiganiro n’Itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 11 Kanama 2026, cyo gutegura ibyo birori Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwagaragaje ko kororoka kw’ingangi bitungukira ikigo kimwe gusa ahubwo ari inyungu ku Gihugu, abagituye n’Isi muri rusange.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima (Rwanda Nature Foundation), Mutangana Eugène, yavuze ko kimwe mu bikorwa u Rwanda rwishimira ari ukubungabunga ibidukikije n’ubwiyongere bw’ingagi zo mu misozi miremire.

Mutangana avuga ko Kwita Izina abana b’ingagi bikomeje kumenyekanisha u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga no mu bukerarugendo, kuko buri mwaka hatoranywa abantu bihariye bita amazina kandi bagira uruhare mu kugaragaza no kuzamura izina ry’u Rwanda. Yagize ati: ”Ubushishozi buba mu gutoranya abantu bazita amazina, ni uwo tuba twarabonye ko ashobora guha u Rwanda indi sura mu bindi Bihugu.”

Yongeyeho ko kubyara kw’ingagi ari umusaruro w’imirimo ya buri munsi ikorwa mu kurinda aho ziba, gukurikirana ubuzima bwazo no gutuma zibona iby’ingenzi byose bikenewe kugira ngo zikomeze kubaho no kororoka.

Kuva mu 2005, Kwita Izina abana b’ingagi byatangizwa, bimaze kuba urubuga mpuzamahanga ruhurizwamo abayobozi, abashakashatsi, abashoramari, abakinnyi, abahanzi n’abandi bafite uruhare mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije.

Abo bana b’ingagi 22 bagiye kwitwa amazina, bagiye kwiyongera ku bandi 438 bamaze guhabwa amazina, kuva mu 2005 hatangijwe icyo gikorwa cyitabirwa n’ibyamamare mu nzego zitandukanye zirimo politiki imyidagaduro n’izindi.

Akarere ka Musanze by’umwihariko nk’akazakira ibi birori byo Kwita Izina, kazungukira muri uyu muhango kuko biteganyijwe ko uwo munsi uzasiga abagera ku bihumbi 10 bakagezemo, kandi bazahabwa serivisi zitandukanye kuko ako karere kabarurwamo hoteli zirenga 52 zifite inyenyeri.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice avuga ko Kwita Izina atari ibirori gusa kuko byatumye n’iterambere ry’i Musanze rizamuka kandi buri wese akunguka bitewe n’ibyo akora.

Yagize ati: “Umuhango wo Kwita Izina ntabwo ufatwa gusa nk’ibirori kuko buri mwaka ukurura abantu benshi mu Karere ka Musanze no mu Ntara y’Amajyaruguru kandi abashyitsi bagira uruhare mu kwinjiza amafaranga mu mahoteli, resitora, ubwikorezi, kompanyi z’ubukerarugendo, abahinzi, abanyabukorikori n’abandi bacuruzi bakorera muri ako gace.”

Mugabowagahunde ashimangira ko Kwita Izina bifasha kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga no gushishikariza abarusura kumara igihe kinini basura n’ahandi hantu nyaburanga.

Ingagi zagize uruhare muri miliyoni 685 z’amadolari u Rwanda rwinjije muri 2025

RDB ishimangira ko ingagi zagize uruhare rukomeye mu kayabo ka miliyoni 685 z’amadolari y’Amerika u Rwanda rwinjirije mu bukerarugendo mu 2025, avuye kuri miliyoni 647 mu 2024, mu gihe ako kayabo kavuye mu bashyitsi bagera kuri miliyoni 1.49 basuye u Rwanda mu 2025, bikaba bigaragaza uruhare rw’ubukerarugendo mu bukungu bw’Igihugu.

Mu 2025, Pariki z’Igihugu zakiriye abasura 155 394, zinjiza hafi miliyoni 40,8 z’amadolari, ariko Pariki y’Ibirunga ni yo yakomeje kuba isoko ikomeye y’amafaranga ava muri pariki, aho yinjije hafi miliyoni 35,8 z’amadolari.

Ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu na bwo bwakomeje kwiyongera aho umubare w’Abanyarwanda basuye Pariki wazamutseho 8,1%, ugera ku basura barenga 59 000. Kugeza ubu ku Isi habarurwa ingagi zo mu misozi miremire zigera ku 1 100 kandi zikomeje kubungabungwa mu bihugu kuko zibyinjiriza amadovize.

UUmuyobozi Nshingwabikorwa w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima, Mutangana Eugène yagaragaje inyungu iri mu kubungabunga ingagi
RDB yasobanuriye itangazamakuru uko imyiteguro yo Kwita Izina irimo kugenda
  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 11, 2026
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE