Rusizi: Litiro hafi 3 500 z’inzoga z’ibyuma zamenwe

  • NDOLI Sitio
  • Kanama 11, 2026
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bufatanyije n’inzego z’umutekano bwamennye litiro 3 499 z’inzoga zijujuje ubuziranenge zizwi nk’”ibyuma” zakorerwaga mu Rwanda ndetse n’izituruka hanze yarwo,harimo n’izazaga mu buryo bwa magendu ziturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Kanama 2026, mu Murenge wa Kamembe, aho ibyuma byamenwe harimo inzoga zitwa Kiwingu, Konyage, Ingwe Gin, Simba na Barcelona zinjizwaga mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko ziturutse muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Alfred Habimana yagaragaje ububi bw’izi nzoga, asaba abaturage gutanga amakuru aho bazazibona.

Yagize ati: “Mu Karere kacu  twagiye mu Mirenge yose tubanza gukora ubukangurambaga dusaba abantu ko babireka, hajyaho gahunda yo kuzifata aho zari ziri, uyu ni umunsi wo kuzimena.

Izi nzoga zangiza ubuzima bwabo yewe hari na zimwe twabonye ibihugu bizikora ariko bikazicuruza hanze.” 

Akomeza agira ati: “Hari abo byagizeho ingaruka ku buryo babyuka badakora bajya gushaka ibyuma bityo rero twasabye abantu ko batubwira aho biri hose bikamenwa kuko uzabifatanwa azahanwa nk’uwica Abanyarwanda.” 

Bamwe mu baturage bashimiye ubuyobozi n’inzego z’umutekano kuko zabangizaga ndetse n’abatazinywa zikabagiraho ingaruka.

Nsengiyumva Joseph yagize ati: “Izi nzoga nazinywaga ariko nahisemo kuzireka kuko zanteye amaso ubu sindeba neza ndetse byatumye ubukene bumfata mu rugo, nafashe ingamba zo kuzireka. Ubuyobozi bwakoze cyane rwose, “

Mukantabana Consolée yunzemo ati: “Njyewe nari ntuye mu gace ka Mashya, mu Murenge wa Gashonga, abazizanaga bavuye i Bukavu kuzigurayo bitemewe, bakaza bakarara bazinywa barwana, bakarara bansakuriza bityo ubu nimukiye hano Kamembe ariko ndashima ubuyobozi bwahisemo kurinda abana bacu.” 

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro yasabye abaturage gutangira amakuru ku gihe aho babona izi nzoga.

Yagize ati: “Ni igikorwa cyo gushyira mu bikorwa icyemezo cyIkigo gishinzwe ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa (FDA) n’Ikigo Gitsura Ubuziranenge (RSB) cyo kurengera ubuzima bw’abaturage ariko icyo dushishikariza abaturage ni ukwirinda izi nzoga kuko zihungabanya umutekano.
Mu Ntara y’Iburengerazuba twagiye tugira ingero nyinshi zabo zishe. Turasaba abaturage gutangira amakuru ku gihe aho babibona hose.”

Inzoga z’ibyuma zamenwe ni litiro 3 499 ziri mu macupa ibihumbi 12 539 zakusanyijwe zivuye mu Mirenge 18 igize Akarere ka Rusizi.

  • NDOLI Sitio
  • Kanama 11, 2026
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE