RDB yasobanuye ibishingirwaho batumira ibyamamare mu Kwita izina abana b’Ingagi

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 11, 2026
  • Hashize isaha 1
Image

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB bwatangaje ibishingirwaho hatoranywa ibyamamare mpuzamahanga n’abo mu Rwanda mu birori ngarukamwaka byo Kwita izina abana b’ingagi bavuga ko habanza gukorwa ubushakashatsi.

Ni bimwe mu byatangajwe n’urwo Rwego mu kiganiro n’Itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 11 Kanama 2026, cyo gutegura ibyo birori. Mu byo RDB yagaragaje harimo umwihariko uzaranga umuhango wo Kwita izina abana b’ingagi mu 2026.

0Umuyobozi Nshingwabikorwa w’lkigo cy’lgihugu gishinzwe Kubungabunga Urusobe rw’lbinyabuzima, Mutangana Eugène avuga ko uyu mwaka uzarangwa n’udushya twinshi bityo abantu bakwiye kuzitabira anasobanura ibigenderwaho hatoranywa abahanzi batarama kuri uwo munsi.

aYagize ati: “Mu muhango wo kwita izina abana b’ingagi uyu mwaka hari udushya twinshi, uburyo ibyamamare mu Rwanda cyangwa hanze batoranywa hakurikizwa ibintu byinshi. Turabanza tugakora ubushakashatsi, tureba abakunzwe mu gihugu cyacu, mu Karere, tukabagana, ariko umwanzuro ugafatwa n’impande zombi kuko dushobora kumugana adashaka kuza cyangwa se na we akaba yashaka kuza ariko atari we abantu bakunze.”

Akomeza avuga ko harimo gutekerezwa kandi uburyo hajya habaho gahunda y’umusangiro izwi nka ‘Meet and Greet’ aho ibyamamare bitumirwa muri gahunda yo Kwita izina abana b’ingagi bajya bahura bakaganira ndetse bakaba babona uburyo bwo kumenyana ku buryo aho bikunze bajya bagirana imikoranire gusa avuga ko akenshi biterwa n’abahanzi kuko hari ababa batifuza guhura n’abantu benshi bityo Bizajya bizabanzirizwa n’igitaramo biherekezwe n’ibitaramo.

Ni ibirori bizabanzirizwa n’ibitaramo bitandukanye bizamara iminsi igera muri itatu aho icya mbere kizabera mu Kinigi ahazamurikwa ‘Smart green Vilage’ no ku itariki 03 Nzeri 2026 hari ikizabera kuri Stade Ubworoherane, ku wa 04 Nzeri 2026 ari na wo munsi nyirizina abazitabira bazatangira gukaraga umubyimba kuva saa kumi n’ebyiri za mugitondo.

Mutangana ati: “Ku munsi wo Kwita izina hari abahanzi barenga 10, bazaririmba mu Kinigi bo mu Rwanda kandi ba bandi tuzi neza ko abantu bakunda, icyakora hari umuhanzi mpuzamahanga uzaba ahari ariko ntabwo azatarama wenyine azaba ari kumwe n’abahanzi b’Abanyarwanda.”

Biteganyijwe ko hazitwa amazina abana b’Ingagi 22 mu muhango uzaba ubaye ku nshuro ya 21, aho biteganyijwe ko uzabera mu Kinigi mu Karere ka Musanze tariki ya 4 Nzeri 2026. Bagiye kwiyongera ku bandi 438 bamaze guhabwa amazina, kuva mu 2005, hatangijwe icyo gikorwa cyitabirwa n’ibyamamare mu nzego zitandukanye nk’imyidagaduro, Sinema, politiki n’izindi.

Mutangana yagaragaje ibishimgirwaho batumira ibyamamare mu Kwita Izina abana b’ingagi
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 11, 2026
  • Hashize isaha 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE