RIB yataye muri yombi abantu 16 barimo n’Umuyobozi wa Inguvu Gin Ltd
Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwerekanye abantu bafatiwe mu bikorwa bitandukanye nyuma yo gukurikirana rugasanga bakora inzoga zitujuje ubuziranenge hirya no hino mu gihugu. Igikorwa cyo kuberekana cyabereye ku cyicaro gikuru cya RIB kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Kanama 2026.
RIB igaragaza ko hamaze gufatwa abarenga 80 mu gihugu hose, harimo n’abandi 16 bafatiwe mu Mujyi wa Kigali. Ibikorwa byo gufata abakekwaho gukora inzoga zitujuje ubuziranenge, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dr. Thierry B. Murangira, avuga ko byatangiye kuva ku itariki 27 Nyakanga 2026.
Dr. Thierry B. Murangira, avuga ko ibirimo gukorwa biri mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’Abanyarwanda. Yongeraho ko mu bafashwe, harimo ibyiciro bitandukanye birimo abakozi ba Leta, abayobozi mu nzego zibanze, abakozi b’inganda zabujijwe gukora ndetse na bamwe mu bayobozi bazo.
Akomeza agira ati: “Abantu barimo gukorwaho iperereza harimo abakozi bakora muri Leta, ba nyir’inganda, abakozi bakora mu nganda zafunzwe, abayobozi mu nzego zibanze ndetse n’abantu bakora kinyeshyamba, nta rwego na rumwe rumuzi.”
Abafashwe 16 bari mu cyiciro cya ba nyir’inganda n’abakozi bazikoramo. Yongeraho ko n’Umuyobozi wa Inguvu Gin Ltd, Ntihanabose Samuel, uzwi ku izina rya Kazungu na we yatawe muri yombi n’abandi bakozi bakora mu ruganda ayoboye.
Mu zindi nganda zahagaritswe hari abandi bakozi bazo bagiye bafatwa kubera ibyaha bakurikiranyweho.
Urwego rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko muri Entreprise Urwibutso harimo abakozi bayo bafashwe. RIB yasobanuye ko uruganda rwa Entreprise Urwibutso rwafunzwe, ari igice cy’uruganda rukora inzoga naho urukora umutobe rukaba rutarafunzwe.
Abakekwa bose bahuriye ku gukoresha ikinyabutabire cya Methanol. Ni mu gihe mu byaha bakurikiranyweho, harimo icyo guha umuntu ikintu gishobora kumwica, kunyereza umutungo, kwigomeka ku buyobozi,…
Icyaha cyo guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima gihanwa n’Ingingo ya 115 y’Itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange.
Iyo umuntu ahamijwe iki cyaha, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3), n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 300.000 FRW ariko atarenze 500.000 FRW.
Guhimba inyandiko mu mategeko y’u Rwanda ni icyaha gikomeye cyo gukora cyangwa gukoresha inyandiko zitahuye n’ukuri ku bw’uburiganya. Bihanishwa igifungo cy’imyaka 5 kugeza kuri 7 n’ihazabu ya miliyoni 3 kugeza kuri 5 z’amafaranga y’u Rwanda, hakurikijwe ingingo ya 276 y’Itegeko ryerekeye ibyaha n’ibihano muri rusange.
Icyaha cyo kwigomeka ku buyobozi giteganywa n’Ingingo ya 230 y’Itegeko rigenga ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda, gihanirwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1).
