Amajyepfo: Intore z’Umuryango FPR-Inkotanyi zasabwe kutihererana ibibazo
Intore z’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo zibukijwe ko ntawugomba kugira ikibazo abona ko ari kinini, cyamunanira kugikemura akacyihererana, “kuko hari abandi, n’inzego zinyuranye ziteguye kumufasha.”
Byagarutsweho n’Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa FPR-Inkotanyi, Hon. Gasana Stephen, ubwo yitabiraga Inteko Rusange y’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo yateraniye ku cyicaro cy’uyu Muryango muri iyo Ntara kiri mu Karere ka Nyanza, kuri iki Cyumweru tariki ya 09 Kanama 2026.
Inteko Rusange yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Umunyamuryango ushoboye gusigasira icyerekezo cy’Umuryango FPR-Inkotanyi mu myaka 30 iri imbere”.
Intore z’Umuryango FPR Inkotanyi ni abanyamuryango batoranyirijwe kuba intangarugero mu kwigisha, gushyira mu bikorwa no gushishikariza abaturage gahunda z’iterambere ry’Igihugu, kwimakaza ubumwe, n’ubwitange, bagakorera hamwe binyuze mu ndangagaciro z’umuco nyarwanda z’ubutwari n’umurava.
Hon. Gasana yashimiye abanyamuryango bo mu Ntara y’Amajyepfo uruhare rwabo mu bikorwa bihindura imibereho y’abaturage no mu iterambere ry’Igihugu muri rusange.
Yabasabye kandi gukomeza gufasha abaturage guhindura imibereho yabo no kwimakaza umuco wo gushaka ibisubizo bigamije gukemura ibibazo bitandukanye duhura na byo kandi vuba.
Yibukije kandi abanyamuryango ko bagomba kugira umuhate wo gutanga serivisi neza no gukemura ibibazo by’abaturage aho bigaragara hose.
Yasabye nanone ubufatanye bwa buri wese mu kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge kuko bibangamiye icyerekezo cyo kubaka umuturage ushoboye gusesengura ibibazo bye n’iby’Igihugu, akanagira uruhare mu kubishakira ibisubizo.


