76% by’Abanyarwanda bizeye ko ubukungu bwabo buzazamuka mu mezi 12 ari imbere

  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 9, 2026
  • Hashize amasaha 4
Image

Ubushakashatsi bw’ Ikigo gishinzwe gukusanya amakuru y’imyenda ku bigo by’imari (TransUnion Rwanda) bwagaragaje ko Abanyarwanda 76% bizera ko ubukungu bwabo buzazamuka mu mezi 12 ari imbere mu gihe 16% bumva nta kizahinduka.

Ubu bushakashatsi bwashyizwe hanze kuri uyu wa 09 Nyakanga 2026, buzwi nka ‘Consumer Pulse Survey Q1’ bwakorewe ku barenga 250, bukaba bukorwa buri gihembwe bugamije kureba uko abakiriya batekereza iby’ubukungu n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kugera kuri serivise z’imari.

Bushimangira ko nubwo abagera kuri 76% ubukungu bwabo buzazamuka, ariko bugaragaza ko ingo zigera kuri 50% ziteganya ko zitazashobora kwishyura inyemezabwishyu cyangwa inguzanyo mu buryo bwuzuye.

Ingo zingana na 38% amafaranga zinjije ntiyiyongereye ugereranyije n’ayo zinjizaga umwaka ushize, mu gihe izigera kuri 34% zagabanyije amafaranga zatakazaga mu bitari ngombwa ahubwo ziyakoresha zishyura iby’ibanze nk’amazi, umuriro, inguzanyo, ibyo kurya n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru wa TransUnion Rwanda, Mutabazi Didier avuga ko kuba Abanyarwanda bizera ko ubukungu buzakomeza kuzamuka bishingira no ku kuba ubukungu bw’Igihugu na bwo buzazamuka aho biteganyijwe ko buzazamukaho 7,2% muri 2027, buvuye kuri 6,8% buri ubu mu 2026.

Yagize ati:”Abanyarwanda bizera ko ubukungu buzakomeza kuzamuka kandi turashaka kureba icyo abakiriya batekereza kugira ngo bakomeze kwitabira servisi z’imari, bityo buzamuke kurushaho.”

Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko Abanyarwanda 98% babona ko guhabwa inguzanyo ari ngombwa ariko 42% ari bo bafite icyizere cyo kugurizwa byoroshye.

Mutabazi agaruka ku mbogamizi zikiri mu kubona inguzanyo yavuze ko biterwa n’inyungu kuri zo ziba ziri hejuru, no kuba abaturage bafite amikoro adahagije, ariko ashimangira hari imikoranire mishya n’ibigo by’imari hagamijwe ko umuturage yoroherezwa.

Ati: ”Hari imbaraga zikwiye gushyirwamo mu kuba serivise z’imari zagera ku baturage kandi twifuza gukorana n’ibigo by’imari kugira ngo impinduka nziza no kwiyongera kw’imibare kw’abakoresha serivisi z’imari bikomeze.”

Mu bwoko bw’inguzanyo zizasabwa cyane mu mezi 12 ari imbere TransUnion igaragaza ko iz’abantu ku giti cyabo zizakwa ari 47% mu gihe iz’abanyeshuri ari 28%.

Ubushakashatsi bugaragaza ko ubujura n’ubutekamutwe bukorerwa ku ikoranabuhanga na bwo bwibasiye Abanyarwanda aho 62% batekewe umutwe mu mezi atatu ashize ndetse 9% muri bo bakibwa.

Abangana na 55% bahinduye ijambo banga rya konti zabo (Password) kubera ubutekamutwe mu gihe abarenga 64% barihinduye mu minsi 60 ishize birinda ubwo butekamutwe.

  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 9, 2026
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE