Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we uyobora Estonia

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 8, 2026
  • Hashize iminota 59
Image

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaganiriye na mugenzi we uyobora Estonia, Alar Karis, ku guteza imbere umubano w’ibihugu byombi mu nzego zifitiye inyungu abaturage. 

Aba bombi bahuriye i Genève mu Busuwisi, aho bitabiriye Inama Mpuzamahanga ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI for Good Global Summit 2026).

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro byatangaje ko Abakuru b’Ibihugu bombi baganiriye ku bikomeje gukorwa mu kongerera imbaraga umubano mu nzego zifitiye inyungu abaturage nko guhanga ibishya mu ikoranabuhanga ndetse n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu miyoborere. 

Estonia n’u Rwanda bihuriye kuri byinshi kandi bifite amahirwe akomeye mu gukorana mu by’iterambere ryo gushaka ibisubizo hakoreshejwe ikoranabuhanga n’imikoreshereze yaryo muri gahunda za Leta kimwe no mu zindi nzego.

Umubano w’ibihugu byombi umaze gushinga imizi ndetse mu 2017 Kersti Kaljulaid wabaye umugore wa mbere uyoboye iki gihugu kuva mu mwaka wa 2016 kugeza mu 2021 yasuye u Rwanda mu runziduko rw’akazi. 

Alar Karis ayobora Estonia kuva muri Kanama 2021 aho yasimbuye Kersti Kaljulaid.

Estonia iherereye mu Majyaruguru y’u Burayi, ifite ubuso bwa kilometero kare 45 336, ikaba ituwe n’abaturage 1 362 954 nk’uko ibarura ryo muri Mutarama 2026 ribigaragaza. Iza mu bihugu bya mbere byo mu Majyaruguru y’u Burayi mu bikoresha cyane ikoranabuhanga muri gahunda zitandukanye z’iterambere.

Perezida Paul Kagame na Alar Karis bari mu bitabiriye Inama Mpuzamahanga ku ikoreshwa ry’Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano
Perezida Paul Kagame yaganiriye na Alar Karis ku mubano w’u Rwanda na Estonia mu nzego zifitiye inyungu abaturage
  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 8, 2026
  • Hashize iminota 59
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE