RDB yafunze by’agateganyo hoteli enye zakira abantu zitujuje ibisabwa
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwatangaje ko rwafunze by’agateganyo hoteli enye zirimo Century Park Hotel and Residences iherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, Dove Luxury Hotel y’i Gicumbi, Highland Resort Ltd yo mu Karere ka Rulindo na Nengo Eden Park yo mu Karere ka Rubavu.
Itangazo RDB yasohoye kuri uyu wa 4 Kamena 2026 rigaragaza ko ibi bigo byafunzwe nyuma y’ubugenzuzi byakorewe bikagaragara ko bitujuje ibisabwa mu rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteli. Ati: “Gufunga by’agateganyo y’amahoteli bigamije kuyaha umwanya wo gukemura ibibazo by’imikorere itanoze byagaragaye mu birebana n’impushya zo gukora, isuku, ubuziranenge bw’ibiribwa, umutekano muri rusange, ireme rya serivisi, n’ibindi bisabwa mu cyiciro barimo.”
Ibyo bigo byose byafatiwe ibi byemezo byasabwe guhagarika imirimo yose irebana na hoteri n’ubukerarugendo mu gihe bizaba bifunze, kandi ntibishobora gusubukura imirimo mbere y’uko bitanze ibimenyetso bifatika byerekana ko amakosa yakosowe, kandi byamaze kugenzurwa n’inzego zibifitiye ububasha.
RDB yibukije n’ibindi bigo byose byakira abantu kubahiriza mu buryo bwuzuye ibisabwa byose bijyanye n’ubukerarugendo, amahoteri, isuku, umutekano, ubuziranenge bw’ibiribwa, n’itangwa rya serivisi. Kubahiriza ibisabwa ni ingenzi cyane mu kurinda abashyitsi, abakozi, n’abaturage muri rusange, kandi bishimangira ireme n’icyizere by’urwego rw’amahoteri n’ubukerarugendo.
RDB kandi yahamije ko izakomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibisabwa kandi izafata ingamba zikwiye zirebana n’amategeko aho bizaba ngombwa.
Mu mwaka wa 2025, ubukerarugendo bushingiye ku mahoteli mu Rwanda bwateye imbere cyane kubera ishoramari ryatumye hubakwa amacumbi agezweho ndetse n’inama mpuzamahanga zikomeye zihuriza abantu benshi mu gihugu.
Uru rwego rwagize uruhare rukomeye mu kwinjiriza igihugu miliyoni 685 z’amadolari ya Amerika, binyuze mu bashyitsi bakabakaba miliyoni imwe n’igice (1 490 000) basuye u Rwanda.


