Abana barenga 30 batsinze amarushanwa yo kwandika no gusoma
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Irere Claudette, yashyikirije ibihembo abana 36 bahize abandi mu marushanwa yo gusoma no kwandika, mu muhango wabereye mu Isomero rya Kigali kuri uyu wa 29 Gicurasi 2026.
Amarushanwa yo gusoma no kwandika yabaye ku nshuro ya Gatanu, ategurwa n’Isomero rya Kigali ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi n’abandi bafatanyabikorwa.
Ni amarushanwa agamije guteza imbere ubumenyi mu ndimi z’Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa mu banyeshuri b’Abanyarwanda binyuze mu kwandika, guteza imbere ubuhanga bwo kwandika no gutekereza cyane mu banyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye.
Yongera ubumenyi ku bibazo by’ingenzi bigira ingaruka ku Rwanda no ku Isi hifashishijwe insanganyamatsiko ya buri gihembwe, guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye hifashishijwe uburyo bwemeza ko abanyeshuri bafite ubumuga bashobora kwitabira ku buryo bungana n’abandi banyeshuri.
Ituze Nshuti Darlene, umwe mu bahawe igihembo, yiga mu mwaka wa Kabiri w’amashuri yisumbuye muri Lycée Notre-Dame de Cîteaux. Yanditse inkuru ivuga ku buryo umuntu ufite amafaranga ashobora kuyakoresha neza akamugirira akamaro.
Yagize ati: ”Natangiye gukunda kwandika niga mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza, ngenda nzamuka aha niho ngeze. Nibona nk’umwanditsi uzaba afasha abandi kandi nzajya nandika ibitabo bishobora kugira ibibazo bikemura mu baturage”.
Niyonsenga we yanditse inkuru mu gifaransa, yavugaga ku muntu wakoze irushanwa ry’imibare, araritsinda amafaranga ahembwe atangira kwibaza icyo yayakoresha akazamubyarira andi, akomeza kubyibaza, nyuma yaje gutangiza itsinda ry’abanyeshuri ryiga kucyo umuntu yakoresha amafaranga ntamupfire ubusa.
Yagize ati” Kwandika ubundi nicyo kintu cya mbere cyibanze, iyo wanditse uba ugaragaza ibitekerezo ufite, ibi bidufasha kuba twamenya abo turi bo ariko no guhuza ibitekerezo byacu n’amasomo twiga, mbona bizatuma ngera aho nshaka kugera.”
Alice Sine ni umubyeyi wa Sky Tunga Mwafrica wiga mu mwaka wa mbere wa mashuri abanza muri Ecole Chez les Bien Aimés, avuga ko byamushimishije cyane kuba umwana we yahawe ibihembo kandi ko bazakomeza kumushyigikira.
Ati: “Namubaye hafi cyane, nkamusomera ibitabo kuko nabonye nawe abikunda, mushakira ibitabo byoroheje nkanamusobanurira ntakindi. Mu myaka Icumi iri imbere, nifuza ko bizaba umwuga kuko mbona abikunda, bigakura tukamutera inkunga, yaba umwanditsi, yaba umunyamakuru cyangwa umusomyi, tuzamushyigikira.”
Yakomeje asaba abandi babyeyi kuba hafi y’abana babo no kubashyigikira. Ati: “Icyo nabwira ababyeyi, mu gusoma harimo ubwenge, niho ubumenyi bwinshi buri, nabashishikariza kubaba hafi wenda utanabonye umwanya wo kumusomera ibitabo, wagerageza kubimushakira we akabisoma.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, avuga ko aya marushanwa afasha abana gukunda gusoma ndetse bikabakangura ubwonko. Yagize ati: ”Icya mbere aya marushanwa afasha abana gukunda gusoma. Gusoma ni ingenzi, iyo umuntu asoma yiga ibintu byinshi bitandukanye bikamufungurira ubwonko.
Amarushanwa nk’aya ntabwo agarukira ku gusoma ahubwo atuma n’ibyo batekereza babyandika, niba atekereje agakuru akakandika, umuvugo akawandika n’ibindi.. […] Umuntu rero atangira ari muto ariko nyuma yaho akazandika ibitabo byinshi kandi byiza.”
Irere yavuze ko u Rwanda rwifuza ko n’andi mashuri abyitabira. Ati: “Iyo witegereje uyu munsi, umuntu atangira ari muto ariko ubutaha akazandika agashyira igitabo hanze, Minisiteri y’uburezi turifuza ko amashuri menshi abyitabira. Ni gutyo tuzabona abanditsi bandika ku Rwanda, bandika ubuzima bw’Abanyarwanda, ibintu twebwe dusoma hanze natwe tukazatangira gutuma abandi babisoma.”
Muri uyu mwaka, abana 5 637 bashoboye kwitabira amarushanwa, baturutse mu bigo 350, ab’igitsina gore bari 2 891 bangana na 51.3%, igitsina gabo bari 2 746 bangana na 48.7%, naho abafite ubumuga bari 403 bangana na 7.2% bagomba guhatana mu ndimi Eshatu. Mu Kinyarwanda bari 2 743, Icyongereza bari 2 276 mu gihe abitabiriye gusoma no kwandika mu Gifaransa bari 618.
Byakoranywe ubwitonzi n’ubuhanga buhagije bituma hakomeza 80 bagombaga kuvamo 36 bazahiga abandi ari bo bahembwe kuri uyu wa Gatanu.
Abana bahawe ibihembo biganjemo abakobwa ku kigero cya 61%, abafite ubumuga bakaba ari 22%. Irushanwa ry’uyu mwaka rifite intego igira iti: ‘Amafaranga ni Ingenzi (Money Matters).’



















Amafoto: Olivier Tuyisenge