Gen. Muhoozi yashimiye Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yashimiye Perezida Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame ndetse na mugenzi we Gen. Mubarakh Muganga, ku rugwiro we n’itsinda bari kumwe bakiranywe mu Rwanda.
Mu butumwa yatambukije kuri konti ye ya X, Gen. Muhoozi yavuze ko bagiranye ibiganiro byiza ku mubano w’ibihugu byombi.
Yagize ati: “Turashimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni na Perezida Paul Kagame bafite imiyoborere y’intangarugero.”
Ku wa 25 Nyakanga 2026, ni bwo Gen. Muhoozi yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda yakiriwe na Perezida Paul Kagame baganira ibiganiro byibanze ku mubano ukomeye hagati y’u Rwanda na Uganda, ndetse n’izindi ngingo zireba umutekano, amahoro n’ituze ry’Akarere.
Ku wa 26 Nyakanga, Gen. Muhoozi yasuye ibikorwa birimo umushinga wo kwagura Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal. Imirimo yo kwagura ibi bitaro izasiga umubare w’ibitanda ukubwe gatatu aho bizagera kuri 600.
Uyu muyobozi kandi yasuye ibindi bikorwa bifasha abantu kuruhuka birimo Pariki ya Nyandungu yafunguwe mu 2022.
Ni pariki ifasha abantu kuruhuka ndetse abayisura bakomeje kwiyongera bavuye kuri 67 222 mu 2023, bagera kuri 76 754 mu 2024, mu 2025 bariyongera cyane kuko byageze mu Ugushyingo babarirwa mu bihumbi 100.
Amafaranga iyo pariki yinjiza na yo yakomeje kwiyongera kuko yavuye kuri miliyoni 158 Frw mu 2024 agera kuri miliyoni zirenga 200 Frw mu 2025.
Yatemberejwe kandi umushinga wo guteza imbere imiturire uri kubakwa i Gacuriro mu Karere ka Gasabo uri gushyirwa mu bikorwa n’Ikigo Shelter Group Africa.
Uruzinduko rwa Gen. Kainerugaba rugamije kurushaho kwimakaza umubano mu bya gisirikare ndetse n’izindi nzego z’inyungu u Rwanda na Uganda bihuriyeho.

