Perezida Kagame yoherereje ubutumwa John Dramani Mahama wa Ghana

Perezida Kagame yoherereje ubutumwa John Dramani Mahama wa Ghana

Perezida w’Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere (African School of Governance-ASG), Francis Gatare, yashyikirije Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa Ghana, Julius Debrah, ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, mu ruzinduko yagiriye muri icyo gihugu.

Muri urwo ruzinduko, Gatare n’Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa Ghana, Julius Debrah, bagiranye ibiganiro byagarutse ku mikorere ya ASG, intambwe iri shuri rimaze gutera ndetse n’ubufatanye bugenda burushaho kwaguka hagati y’u Rwanda na Ghana.

Francis Gatare yagizwe Perezida wa ASG mu Ukwakira 2025, nyuma y’icyemezo cyafashwe n’Inama y’Ubutegetsi y’iri shuri. Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere (ASG) ryashyiriweho guteza imbere impinduka mu miyoborere y’ibihugu bya Afurika, binyuze mu gutanga amasomo yo ku rwego mpuzamahanga no gukora ubushakashatsi ku bijyanye na politiki rusange, bushingiye ku by’ukuri n’imiterere yihariye y’umugabane wa Afurika.

U Rwanda na Ghana bisanzwe bifitanye umubano mwiza ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubwikorezi bwo mu kirere, igisirikare n’umutekano. Ibihugu byombi bifatanya kandi mu guteza imbere urwego rw’abikorera, ubukerarugendo, umuco, urwego rw’imari n’ubucuruzi.

Mu rwego rwo kurushaho gushimangira umubano wabyo, u Rwanda rwafunguye Ambasade yarwo muri Ghana mu 2020, mu gihe Ghana na yo yafunguye Ambasade yayo i Kigali mu 2024.

Francis Gatare yakiriwe n’Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa Ghana, Julius Debrah
Francis Gatare yaherekejwe n’abarimo Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana Rosemary Mbabazi
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42