Minisitiri Nduhungirehe yerekanye uruhare rwa Isiraheli mu iterambere ry’u Rwanda
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb.Nduhungirehe Olivier Jean Patrick, yagaragaje uruhare rukomeye Leta ya Isiraheli imaze kugira mu rugendo rw’iterambere ry’u Rwanda, by’umwihariko mu nzego z’ubuhinzi, ikoranabuhanga, uburezi n’ishoramari.
Yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Gicurasi 2026, mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 78 Leta ya Isiraheli imaze ishinzwe, aho yavuze ko umubano hagati y’ibihugu byombi ushingiye ku bwubahane, indangagaciro zihuriweho ndetse n’amateka y’ibihugu byombi yaranzwe no kwiyubaka nyuma y’ibihe bikomeye.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko Isiraheli yabaye icyitegererezo ku Isi mu guhanga udushya no guhindura ibibazo amahirwe y’iterambere agaragaza ko ibyo byagize uruhare mu guteza imbere ubufatanye n’u Rwanda.
Yagize ati: “Uyu mugoroba kandi turizihiza ubucuti burambye hagati y’u Rwanda na Isiraheli. Umubano wacu wubakiye ku bwubahane, indangagaciro dusangiye ndetse n’amateka ahuriye ku gutsinda ibihe bikomeye n’amakuba.”
Amb Nduhungirehe yashimangiye ko ubuhinzi ari rumwe mu nzego zagezemo umusaruro ufatika binyuze muri ubu bufatanye, agaragaza imishinga irimo Ikigo cy’Icyitegererezo cy’Ubuhinzi bw’imboga n’imbuto cya Rwanda-Israel kiri ku Murindi, gifasha mu mahugurwa no guteza imbere uburyo bugezweho bw’ubuhinzi.
Yanagarutse ku mushinga wa Gabiro Agribusiness Hub, witezweho guteza imbere ubuhinzi bugezweho ku buso bwa hegitari zirenga ibihumbi 15 mu Ntara y’Iburasirazuba.
Ati: “Uyu mushinga utegerejweho kongera umutekano mu biribwa, gutanga imirimo no kwagura ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi.”
Mu rwego rw’umutekano, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda na Isiraheli bikomeje gufatanya mu kongerera ubushobozi inzego z’umutekano binyuze mu mahugurwa n’ubufatanye bugamije kubungabunga amahoro n’umutekano ku rwego rw’akarere n’Isi.
Yagaragaje kandi ko ibigo byo muri Isiraheli bikomeje gushora imari no kuzana ikoranabuhanga mu nzego zirimo ingufu, ikoranabuhanga n’ibikorwa remezo, mu gihe n’abashoramari bo mu Rwanda bakomeje gushaka amasoko n’ubumenyi muri icyo gihugu.
Minisitiri Nduhungirehe yashimye kandi uruhare rwa MASHAF, ikigo cya Isiraheli gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga mu iterambere, cyafashije Abanyarwanda benshi kubona amahugurwa n’ubumenyi mu nzego zitandukanye.
Yavuze ko ubu bufatanye bwagize uruhare mu kongerera ubushobozi urubyiruko rw’Abanyarwanda ndetse no gukomeza kubaka umubano hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.
Minisitiri Nduhungirehe yongeye gushimira Isiraheli kuri iyi sabukuru y’imyaka 78 imaza ishinzwe, anagaragaza ko u Rwanda rwiteguye gukomeza gukorana na yo mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bireba abaturage b’ibihugu byombi ndetse n’Isi muri rusange.
Ati: “Turifuza ko ubushuti hagati y’u Rwanda na Isiraheli bukomeza gutera imbere ku nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi ndetse n’abazadukomokaho.”
