Umujyi wa Kigali washimiye UCI yawugeneye igihembo
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwashimiye Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) wahaye Umujyi wa Kigali Ikirango cyiswe ‘City Bike Label’, nk’ishimwe ry’uko ari Umujyi ubereye gusiganwa ku magare, nyuma y’uko u Rwanda rwakiriye neza amarushanwa ya Shampiyona y’Isi y’amagare yabereye i Kigali kuva ku itariki 22 kugeza ku ya 29 Nzeri 2025.
Umujyi waherewe icyo kirango cyiswe ‘City Bike Label’ mu Nama Mpuzamahanga ya “UCI Mobility & Bike City” yabereye i Athènes mu Bugereki tariki 10 no ku ya 11 Gicurasi 2026. Mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Igare, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel, yashimiye Ubuyobozi bwa UCI ko bwazirikanye imbaraga Leta y’u Rwanda ishyira mu gutegura ibikorwa mpuzamahanga.
Yagize ati: “Twifatanyije n’umuryango mugari w’abanyonga igare, mu kwishimira Ikirango cya ‘City Bike Label’ umujyi wahawe nk’ishimwe mu kwezi gushize. Dufashe uyu mwanya ngo dushimire UCI kuba yarazirikanye imbaraga Guverinoma y’u Rwanda yashyize mu gutegura Shampiyona y’Isi y’Amagare yasoje muri Nzeri 2025.”
Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Igare byaranzwe no kwidagadura abitabiriye bose babishoboye batwara amagare yari yateganyijwe muri Pariki yo Kurengera Urusobe rw’Ibinyabuzima ya Nyandungu.
Meya Dusengiyumva yashimangiye ko iki cyanya cyatoranyijwe mu rwego rwo kurushaho kwishimira n’imbaraga u Rwanda rwashyize mu kwagura ibikorwa remezo byo kwidagaduriramo bitangiza ibidukikije. Yavuze ko binejeje kuba Abanyakigali bitabiriye ku bwinshi, bagatwara amagare biyibutsa ibirori byari mu Rwanda ubwo rwakiraga Igikombe cy’Isi cy’Amagare mu mwaka ushize ndetse banishimira iryo shimwe.
Ati: “Twishimiye ko abaturage b‘Umujyi wa Kigali n’abafatanyabikorwa baje kugira ngo twifatanye dutware amagare twiyibutsa uko byari bimeze muri UCI twiyibutsa ibirori byari mu Mujyi wa Kigali tuniyibutsa ko twabonye iryo shimwe ry’uko Igihugu cyacu cyongeye kugaragaza ubudasa mu gutegura ibikorwa mpuzamahanga.“
Abitabiriye ibyo birori bagaragaje ko gutwara igare ari ingenzi cyane kuko bifasha mu buzima, kubungabunga ibidukikije no kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.
Dr. Fatmata Lovetta Sesay, Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP), yagize ati: “Icya mbere cyo kunyonga igare ni ubuzima, ikindi kandi bifasha mu kubungabunga ibidukikije, indi mpamvu ni uko bamenya ko hari siporo nziza zafasha mu kubungabunga ubuzima.
Abitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko gutwara igare bivuze ubuzima, kuko iyo umuntu atwaye igare umubiri we wose uba urimo urakora, bigafasha kurwanya no gukumira zimwe mu ndwara zitandura (Non-Communicable Diseases).






