Etoile de l’Est yasimbujwe Unity FC yikuye muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere

  • SHEMA IVAN
  • Gicurasi 29, 2026
  • Hashize isaha 1
Image

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryemeje ko Etoile de l’Est ari yo izasimbura Unity FC muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu bagabo mu mwaka w’imikino wa 2026/27, nyuma y’uko iyi kipe yikuyemo kubera ikibazo cy’amikoro.

Ku wa 27 Gicurasi 2026, Unity FC yari iherutse kubona itike yo kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere, yandikiye FERWAFA iyimenyesha ko ifite imbogamizi zirimo ikibazo cy’ingengo y’imari, bityo ikaba idashobora gukina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mwaka w’imikino wa 2026/27.

Mu itangazo FERWAFA yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 29 Gicurasi 2026, yavuze ko iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku ngingo ya 10.4 y’amategeko agenga amarushanwa.

Iryo tangazo rigira riti: “Hashingiwe ku ngingo ya 10.4 y’amategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA, iteganya ko iyo ikipe yazamutse mu Cyiciro cya Mbere ivuye mu Cyiciro cya Kabiri isabye kutazamuka, isimburwa n’ikipe yabaye iya gatatu muri iryo rushanwa.”

FERWAFA yavuze kandi ko icyo cyemezo cyashingiye ku mwanzuro wafashwe na Komisiyo ishinzwe Amarushanwa yateranye ku wa 28 Gicurasi 2026, aho yemeje ubusabe bwa Unity FC bwo kutazakina mu Cyiciro cya Mbere.

Bityo, Etoile de l’Est ni yo izakina BK Pro League mu mwaka w’imikino wa 2026/27, nk’ikipe isimbuye Unity FC nk’uko amategeko abiteganya.”

Etoile de l’Est yo mu Ntara y’Iburasirazuba yaherukaga gukina mu Cyiciro cya Mbere mu 2024, ubwo yamanukanaga na Sunrise FC mu cyiciro cya cya Kabiri.

Ku wa 15 Gicurasi 2026, Rwanda Premier League itegura shampiyona y’icyiciro cya mbere yatangaje ko BK Pro League ya 2026/27 izatangira tariki ya 4 Nzeri 2026, ikazasozwa ku wa 30 Gicurasi 2027.

Kuri ubu, kugeza ku munsi wa nyuma wa Shampiyona ya 2025/26 uteganyijwe muri iki cyumweru, amakipe ashobora kumanuka mu Cyiciro cya Kabiri arimo Rutsiro FC, AS Muhanga na AS Kigali.

  • SHEMA IVAN
  • Gicurasi 29, 2026
  • Hashize isaha 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE